Guverinoma yijeje gukomeza gufasha Urwego rw’Ubugenzacyaha
Ubutabera

Guverinoma yijeje gukomeza gufasha Urwego rw’Ubugenzacyaha

KAYITARE JEAN PAUL

August 14, 2025

Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko Guverinoma izakomeza gufasha mu gucyemura ibibazo byagaragajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 14 Kanama 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama rusange ya gatandatu y’Urwego rw’Ubugenzacyaha, ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Umuturage ku isonga: Gukora kinyamwuga dutanga ubutabera bunoze.’

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi ba RIB ku rwego rw’ igihugu, ku Ntara, ku rwego rw’ Akarere n’ abagenzacyaha bahagarariye abandi kuri za sitasiyo za RIB zegerejwe abaturage mu bice byose by’igihugu.

Minisitiri w’Ubutabera Dr Ugirashebuja yijeje ko Guverinoma izakomeza gucyemura ibibazo by’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha birimo kubakira ubushobozi abakozi no kubaha amahugurwa.

Minisiteri y’Ubutabera ishimira Abagenzacyaha gushyira mu bikorwa ibyo igihugu cyabasabye, binatuma igihugu kigera kuri byinshi.

Ati: “Kugira ngo igihugu kigere kuri byinshi hari ibyo gisabwa kuba gifite nk’igihugu. Icya mbere ni umutekano kandi umutekano ntabwo wajya kubaho hari abagizi ba nabi.

Kuba mufite umuhamagaro wo kuba mugira uruhare rwanyu rutuma abagizi ba nabi badashobora gukora ibyo bishakiye mu gihugu, bituma tugera ku byihutirwa kandi bigatuma habaho umutekano. Icya Kabiri ni ubutabera.”

Minisitiri Dr Ugirashebuja akomeza agira ati: “Kuba ari mwe ba mbere muhura n’abaturage, ni mwe ndorerwamo ikomeye ya mbere y’urwego rw’ubutabera.”

Ibyaha bigenda bihindura isura aho bigeze aho bikoreshwa n’ubwenge bukorano.

Minisitiri w’Ubutabera avuga ko ari ibyaha bisaba ko hongerwa ubumenyi mu buryo bwo kugenza ibi byaha, bitandukanye n’uburyo ibyaha byagenzwaga mu gihe gishize.

Ati: “Mu rwego rwo guhindura imikorere ni uguhora dushakisha amahugurwa agendanye n’igihe tugezemo, tukaba tubizeza yuko ayo mahugurwa tuzayabagezaho kugira ngo tugendane n’ibihe tugezemo.”

Mukawera Marie Claire, Umugenzacyaha uyobora Sitasiyo ya RIB Nyarugenge, avuga ko bimwe mu bibazo bahura nabyo, ari ubwiyongere n’imiterere y’ibyaha bahura nabyo aho akorera.

Ati: “Ikibangama ni uko ibyaha bigenda byiyongera kandi bigahindura isura, uko wari ubizi umwaka ushize ntabwo ari ko byongera kuza bisa.

Ibyaha by’iki gihe rero ntabwo tubizi nk’uko byakorwaga kera ahubwo bigenda bihindura isura, ugasanga uko wabifataga kera atari uko biri uyu munsi akaba ari zo mbogamizi zonyine twagize.”

Mukawera akomeza avuga ko akenshi ibibazo bagira baba babihuriye n’izindi nzego bityo bikaba bitajya bibananira ku bishakira ibisubizo.

Avuga ko abagenzacyaha bakeneye amahugurwa kuko n’ibyaha bikorwa bikomeje kugenda bihindura isura.

Jean Paul Habuni, Umuyobozi Mukuru wa Isange One Stop Center, avuga ko kuba hari ibyaha RIB igenza Ubushinjacyaha bugatsinda 90% bugatsindwa 10%, imbogamizi zo kutagera ku 100%, avuga ko harimo uburyo bwo gukusanya ibimenyetso.

Yagize ati: “Hari igihe ibimenyetso biba byakusanyijwe biba bidahagije ku buryo ubushinjacyaha bwatsinda 100% bitewe n’uburyo iperereza ryakozwemo, inzira zakurikijwe, uko ibimenyetso byafashwe n’uko byahererekanyijwe ugasanga bigeze mu Rukiko 10% ntabwo Ubushinjacyaha bushoboye gutsinda.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Thierry B Murangira, avuga ko imikoranire n’izindi nzego by’umwihariko Polisi y’igihugu ari myiza nk’inzego zihurira ku nshingano zo gukumira ibyaha.

Yagize ati: “Imikoranire ya RIB na Polisi ni myiza cyane cyane duhurira ku nshingano yo gukumira ibyaha, tuyikorana neza ku buryo ubona ko ubwo bwuzuzanye ari bwo bushyira umusaruro tubona wo kurwanya ibyaha.”

Dr Murangira, Umuvugizi wa RIB, agaragaza ko RIB igenza ibyaha byose uretse ibyaha byo mu muhanda bigenzwa na Polisi nk’uko biri mu nshingano zayo.

Yagize ati: “Nta kintu izo nshingano zombi zibangamiranaho ahubwo zirushaho kuzuzanya.”

Mu nama ya Gatanu iheruka, yari yagaragarijwemo imbogamizi nyinshi zishingiye ku mikoro ariko no gukomeza kwita ku bunyangamugayo nk’abagenzacyaha.

RIB ivuga ko umugenzacyaha asabwa kugira ubunyangamugayo burenze ubw’umuntu uwo ari we wese.

Ibyo ni bimwe ubuyobozi bwa RIB bwibutsa abagenzacyaha mu nteko rusange no kubagaragariza ko imyitwarire mibi itihanganirwa mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Ati: “Uyu rero aba ari umwnaya wo kwireba no kwisuzuma, tukareba niba ibyo twiyemeje twarabikoze, imbogamizi twahuye nazo, zigashakirwa ibisubizo kugira ngo turusheho guteza imbere urwego rwa RIB.”

Iyi nama ihuza abayobozi bakuru ba RIB n’abaha-garariye abandi bagenzacyaha bo mu gihugu hose bakaganira ku byagezweho, imbogamizi bahura nazo no gufata ingamba nshya kugira ngo barusheho kuzuza neza inshingano z’urwego.

RIB yabonye amanota 88.51 % mu cyegeranyo giheruka cy’ Urwego rw’Igihugu rw’Imiyobore, RGB. Icyegeranyo kigaragaza icyo abaturage batekereza kuri serivisi bahabwa n’inzego zitandukanye.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira, yabwiye Imvaho Nshya aya manota urwego rutayishimiye ahubwo birusaba gukora ibishoboka byose amanota akongerwa kandi byose ngo bisaba ukwiyemeza kw’abagenzacyaha.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA