Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yoherereje igihugu cya Mozambique toni 20 zirimo ibiribwa, imiti n’ibindi bikoresho by’ingoboka.
Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ryo kuri uyu wa Kabiri, rigaragaza ko ibyo u Rwanda rwohereje bizagoboka abaturage bavanywe mu byabo n’imyuzure.
Rigira riti: “Guverinoma y’u Rwanda yoherereje Mozambique toni 20 zirimo ibiribwa, imiti n’ibindi bikoresho byo kugoboka iki gihugu cyibasiwe n’imyuzure yahitanye abaturage, ituma abandi bava mu byabo.”
Si ubwa mbere u Rwanda rutanze inkunga y’imiti kuko umwaka ushize 2025, binyuze ku bwami bwa Jordania, rwoherereje abanya Gaza inkunga ingana na toni 40 y’ibiribwa n’imiti igenewe gufasha abaturage ba Gaza bafite ibibazo byo kubona imiti n’ibiribwa byo kubaramira muri iki gihe kibakomereye.
Umubano w’u Rwanda na Mozambique watangiye mu 1990, wongererwa imbaraga mu 2018 ubwo ibihugu byombi byashyiragaho Komisiyo ihuriweho yo guteza imbere ubufatanye.
Kuva muri Nyakanga 2021, inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zifatanya mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado yari yarahungabanyijwe bikomeye n’umutwe wa Ansar al Sunnah.
Kuva inzego z’umutekano zatangira gukorera muri Cabo Delgado, zirukanye ibyihebe, zibikura mu birindiro bihoraho byari byarashinze mu turere dutandukanye, bihungira mu mashyamba na ho zirabihasanga, zirabitsinsura.
Nyuma yo gutsinsura ibi byihebe, abaturage bari barahunze basubiye mu ngo zabo, ibikorwa remezo birimo umuriro w’amashanyarazi birongera birakora.

