Hafunguwe ‘WHO Academy’, ishuri rizafasha u Rwanda gukuba 4 abaganga
Ubuzima

Hafunguwe ‘WHO Academy’, ishuri rizafasha u Rwanda gukuba 4 abaganga

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

December 17, 2024

U Rwanda rufitiye icyizere Ishuri Rikuru ry’Icyitegererezo ry’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO Academy) ryafunguwe i Lyon mu Bufaransa, rigiye kurufasha kugera ku ntego yo kuba rwakubye kane abakora mu rwego rw’ubuzima mu myaka ine iri imbere.

Byagarutsweho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukuboza, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro iryo iryo shuri rikuru rizajya ritoza abakora mu rwego rw’ubuzima ku Isi, by’umwihariko ibijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho mu buvuzi.

Iryo Shuri Rikuru ritanga ibisubizo by’uburezi mu buvuzi byuje guhanga udushya, kwimakaza ubuziranenge mu masomo atangwa ku buntu ku bakora mu rwego rw’ubuvuzi aho baherereye ku Isi hose, aho bashobora kongererwa ubumenyi hifashishijwe iya kure cyangwa bakitabira imbonankubone.

Iryo shuri ryashyiriweho gushyigikira iterambere mu bya siyansi n’ikoranabuhanga mu buvuzi bifite umuvuduko udasanzwe ku Isi, kaba bigomba kubyazwa umusaruro no gutanga ibisubizo byihuse ku bibazo by’ubuzima bivuka umunsi ku munsi.

Muri ibyo bibazo by’ubuzima harimo ibyorezo by’inzaduka ndetse n’ibindi bimaze igihe kinini byarazengereje abaturage, abakora mu rwego rw’ubuzima bakaba babonye amahirwe yo gukomeza kwigira mu murimo.

Binyuze mu kubyaza umusaruro uburyo bugezweho mu kwigisha abakuze n’imbaraga z’ikoranabuhanga rigezweho, WHO Academy yitezweho gutanga amahirwe yagutse yo kongera ubumenyi ku bakora mu rwego rw’ubuzima bose, abayobora muri urwo rwego ndetse n’abafata ibyemezo.

Perezida Kagame witabiriye umuhango wo gutangiza iryo Shuri Rikuru ry’Icyitegererezo yifashishije ikoranabuhanga, yabanje kwifatanya n’Umuyobozi wa WHO Dr. Tedroos Adhanom Ghebreyesus na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron kwishimira iyo ntambwe y’intangarugero bateye.

Ati: “Ku Bufaransa na Perezida Macron, ndabashimira kuba ari mwe mutangije iyi gahunda y’ingirakamaro, u Rwanda rushyigikiye byimazeyo iki kigo cy’icyitegererezo. Icyorezo cya COVID-19 cyatweretse akamaro ko kongerera ubumenyi abakora mu rwego rw’ubuzima muri Afurika. Ibibazo by’ubuzima byakomeje kwiyongera guhera icyo gihe kugeza n’ubu.”

Yakomeje ashimangira ko ari ingenzi  kwishingikiriza ku iterambere rigezweho mu bumenyi n’ikoranabuhanga ndetse  abanyamwuga mu rwego rw’ubuzima bakarushaho kongererwa amahirwe yo kwiga.

Yakomeje ahishura ko iri shuri ari ingirakamaro ku Rwanda by’umwihariko, kuko rije mu gihe rwihaye intego yo kongera abakora mu rwego rw’ubuzima nibura inshuro enye mu kugabanya umugogoro w’abarwayi bahurira uri ku muganga umwe.  

Ati: “Mu Rwanda, turateganya gukuba kane abakora mu rwego rw’ubuzima mu myaka ine iri imbere. Ishuri Rikuru rya WHO rizaba ingirakamaro cyane mu kudufasha kugera kuri iyo intego ndetse twiteguye kuribyaza umusaruro.”

Ministeri y’Ubuzima igaragaza ko umuganga umwe mu Rwanda ubu abarirwa abaturage 1000 agomba kuvura mu gihe WHO iteganya nibura abaganga 4 ku barwayi 1000.

Uburyo bw’imyigishirize y’abaganga mu Rwanda, bwatangiye gukorwamo impinduka kuko abashakashatsi berekanye ko umubare w’abaganga ukwiriye mu Rwanda wazagerwaho myaka 187 hatagize igikorwa.

Perezida Kagame ashimangira ko abayobozi bafitiye umwenda abaturage wo kubagezaho  serivisi z’ubuvuzi zihoraho, zihendutse kandi zigezweho, akomeza agira ati: “Kandi kuri twe ibyo bisobanuye ko dushobora kungukira mu guhererekanya ubumenyi mu nzego z’ingenzi nk’ikoranabuhanga mu buvuzi. Hari byinshi dushobora gukorana n’inshuti n’abandi bafatanyabikorwa mu kubakira ku byo twamaze kugeraho.

Yavuze ko u Rwanda rwiteguye kubona umusaruro wa WHO Academy nk’ikigo gitanga icyizere gihambaye, aho u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo wose ushoboka.

U Rwanda ruri mu bihugu 33 byiswe Inshuti za WHO Academy, bishyigikiye itangizwa ry’iri Shuri Rikuru bibona nk’igikoresho bikomeye mu guhindura urwego rw’ubuzima ku Isi, binyuze mu kongera ubumenyi n’ikoranabuhanga mu buvuzi.

Ibindi bihugu birimo u Bubiligi, Benin, Canada, Repubulika ya Santarafurika (CAR), Chile, Chad, Congo-Brazzaville, Croatia, Denmark, Repubulika ya Dominikani, Misiri, Ethiopia, u Bufaransa, u Budage, Haiti, Indonesia, Cote d’Ivoire, u Buyapani, Kenya, Lebanoni, Luxemburg, Norway, Qatar, Korea y’Epfo, Afurika y’Epfo, Esipanye, Thailand, Tunisia n’Ubwami bw’u Bwongereza.

Perezida Kagame yifatanyije  n’u Bufaransa bafunguwemo iryo shuri Rikuru ry’Icyitegererezo ry’Ubuvuzi i Lyon, ndetse na WHO iteye intambwe ikomeye mu rwego rw’ubuvuzi ishingiye ku bunararibonye Isi yigiye ku cyorezo cya COVID-19 n’ibindi byorezo bigenda byaduka.  

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA