Bamwe mu bafite ubumuga mu Rwanda, bagaragaza ko imirongo migari igenga politiki idaheza ihari kandi ari myiza ariko ikibazo kikiri mu ishyirwa mu bikorwa ryayo aho usanga abana bose bemerewe kwiga ariko imbogamizi ikaba ibibafasha kwiga bisanzuye nka bagenzi babo badafite ubumuga.
Batunze agatoki amashuri usanga yubatse mu buryo bugora abafite ubumuga, abarimu batazi ururimi rw’amarenga n’ibindi.
Umuyobozi Nshyingwabikorwa w’umuryango w’abagore n’abakobwa bafite ubumuga (UNABU) Mushimiyimana Gaudance yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ugushyingo 2025, mu nama yateguwe n’ uwo muryango yigaga ku murimo udaheza.
Yagize ati: “Turashimira ukwiyemeza kwa Leta yacu mu kutagira n’umwe usigara inyuma hashyirwaho amategeko, piliti zihariye zirengera uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga mu Rwanda, ibyo byose turabifite kandi byiza pe.”
Hanyuma iyo politike n’amategeko bimaze gushyirwaho haba hakurikiyeho noneho uburyo bwo gushyirwa mu bikorwa bisaba ingengo y’imari, bisaba ko abagomba kubishyira mu bikorwa bagomba kuba babyumva neza kandi cyane ariko kandi hakenewe ko abo bireba (abafite ubumuga) guhaguruka bakabaza uburengara bwabo uko bwubahiriza.”
Raporo y’ubushakashatsi burebana n’uburyo abafite ubumuga bitabira kujya mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro n’imbogamizi bahura na zo, bugaragaza ko abitabira ayo mashuri bakiri bake hagaragazwa imbogamizi zo kuba hari amwe mu mashuri adafite ibikorwa remezo byorohereza abafite ubumuga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel asaba inzego zitandukanye za Leta n’abikorera gukomeza guha amahirwe abafite ubumuga mu mirimo itandukanye kuko bashoboye.
Ati: “ Nkomeje gushishikariza umuryango nyarwanda n’abakoresha, kumva ko umuntu ufite ubumuga iyo ageze mu kazi agakora neza.
Hari uruganda rukorera mu ziri mu cyanya cy’inganda i Masoro, muzajyeyo murebe umubare munini w’abakoramo ni abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ariko nyirarwo twavuganye nagiye kubasura arambwira ati n’aho nzashinga uruganda ni bo nzajya nkoresha.”
Umukozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Guteza Imbere Imiturire(RHA), ushinzwe amategeko y’imyubakire avuga ko hakomeje gahunda yo kuvugurura inyubako zitorohereza abantu bafite ubumuga.
Yagize ati: “Turacyafite ikibazo cy’inyubako zubatswe cyera zitorohereza abantu bafite ubumuga harimo amashuri n’izindi ariko dukomeje gahunda yo kuzivugurura zikubakwa ku buryo mu myaka iri imbere bizaba byarakemutse.”
Ubushakashatsi bwakozwe na UNABU mu 2023 mu bwagaragaje ko mu Rwanda hakiri icyuho, kuko abantu bafite ubumuga bafite umurimo bari ku kigero cya 20.3%, mu gihe abatabufite bafite umurimo bari ku kigero cya 60.3%.
Nubwo ubushomeri ku bafite ubumuga buri kuri 18.9%, kurundi ruhande ubu bushakashatsi bugaragaza ko hafi 80% by’abantu bafite ubumuga batigeze bashishikarira no gushaka akazi.
Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga igaragaza ko abantu bafite ubumuga 74,000 ari bo bafite akazi mu gihugu hose. Muri abo, 66% bakora mu buhinzi n’ubworozi, 2% bafite ubucuruzi bwabo bwite, naho abarenga 3,500 bakora mu yindi mirimo itandukanye.
Ni inama yakozwe mu gihe habura iminsi mike ngo hizihizwe Umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga uteganyijwe kuba tariki 03 Ukuboza 2025.


