Perezida wa Kenya Dr William Ruto akaba ari na we Muyobozi wa EAC yavuze ko amahoro ashoboka kandi agomba kugaruka, cyane ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyahagurukiwe.
Ubu butumwa yabutanze mu nama yahuje Abakuru b’Ibihugu n’abaje bahagarariye ibihugu byabo bo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) mu nama idasanzwe yiga ku gushakira umuti ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.
Perezida wa Kenya, Dr William Ruto yagize ati: “Birashoboka, amahoro arashoboka kandi agomba kugaruka. Uyu munsi twahuriye hamwe kugira ngo duhamagarire impande zihanganye guhagarika imirwano habeho ibiganiro bigamije kugarura amahoro.”
Yasobanuye kandi ko nubwo ikibazo cya RDC kitoroshye ariko ku bufatanye n’imyanzuro ifatirwa mu nama cyakemuka kuko bidashoboka binyuze mu mirwano kandi asaba abayobozi bo muri EAC na SADC kwihutisha ikemurwa ry’amakimbirane muri Congo.
Ati: “Kuba turi hano birashimangira ubwumvikane bwacu kandi ko igihe cyo gukora kigeze. Abantu babarirwa muri za miliyoni bashingiye ku bushobozi dufite bwo guhangana n’iki kibazo kitoroshye hakoreshejwe ubwenge, ubwumvikana no gukorera mu mucyo kimwe no kugirira impuhwe abantu ubuzima bwabo n’imibereho yabo bajugunywe biri mu rungabangabo.”
Yongeyeho ati: “Biragaragara ko amakimbirane muri DRC atoroshye kandi akubiyemo abantu benshi bakurikirana inyungu zinyuranye. Ibibazo bireba byinshi by’amateka, ubukungu, ndetse na politiki, guhera mu myaka myinshi ishize bikagera ubwo birenga Igihugu bigasatira n’Akarere.”
Yakomeje avuga ko bateraniye mu naman go harebwe uko hakemurwa mu mahoiroi ikibazo cy’amakimbirane gihanganishije impande zombi.
Ati “Uyu munsi twahuriye hamwe kugira ngo duhamagarire impande zihanganye guhagarika imirwano, ari Umutwe wa M23 n’imitwe yitwaje intwaro muri RDC. Guhagarika imirwano byihuse ni cyo cyonyine gishoboka gutanga umuti kugira ngo ibiganiro bibe ibyubaka ndetse amasezerano ashyirwe mu bikorwa mu buryo bufatika.”
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yabwiye abitabiriye iyi nama ko bakwiye gushyira hamwe bagakora uko bashoboye ngo ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC gikemuke kuko n’ubundi cyateje ibibazo mu Karere.
Ati “Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byagize ingaruka ku buzima bw’abantu benshi, bamwe barapfa, abanda bava mu byabo. Byongeye kandi umutekano muke wagize ingaruka ku bukungu n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka. [….] Ibihugu byacu bifite inshingano zo gukemura ibibazo by’umutekano muke byagize ingaruka ku nzirakarengane z’abasivili.”
Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni we yavuze ko Perezida wa RDC yagombye kugirana imishyikirano na M23.
Ati: “Icyifuzo cyanjye mbere muri iyi nama ni uko Perezida Tshisekedi yagombye kuvugana mu buryo butaziguye n’abatavuga rumwe na we, kuko ibyo bitugiraho ingaruka twese. Nta rindi huriro ryabereye gukemura iki kibazo kirenze iyi nama. Ndizera rero ko tuganira neza.”
Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa na we yavuze ko habaho kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo bifatirwa mu nama kuko
Ati: “Hari abatakarije ubuzima mu ntambara iterwa n’amakimbirane, abaturage bahasiga ubuzima, kandi bizamura ibura ry’umurttekano muri Burasirazuba bwa RDC. Ni ngombwa gushyira mu bikorwa bidasubirwaho imyanzuro iri bufatirwe mu nama ku kibazo cya Congo.”
Yakomeje avuga ko AU isaba EAC na SADC ko haboneka igisubizo kiganisha ku ntego imwe, ari yo yo gukemura ibibazo hakaboneka amahoro n’umutekano.
Nubwo ikibazo kigwaho kireba RDC, Perezida Antoine Felix Tshisekedi ntiyayitabiriye imbonankubone gusa umusangiza w’amagambo yavuze ko ayikurikirana mu buryo bw’ikoranabuhanga (Online).
Mugicha
February 8, 2025 at 6:44 pmTwichimiye ibiganiro bigamije kugarura amahoro mukarere ndetse nabanyarwanda muri rusange