Hagaragaye icyuho mu mitsindire y’amasomo y’imibare na Siyansi
Uburezi

Hagaragaye icyuho mu mitsindire y’amasomo y’imibare na Siyansi

KAMALIZA AGNES

August 27, 2024

Ubwo hatangazwaga amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ikiciro cya mbere cy’ayisumbuye mu mwaka wa 2023/2024 kuri uyu wa 27 Kanama 2024, Minisiteri y’uburezi (MINEDUC), yagaragaje ko hari icyuho mu mitsindire y’amasomo y’imibare ndeste na siyansi haba mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.

Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu Gaspard, yagaragaje ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza batsinze imibare ku kigero cya 71,9%, naho abo mu kiciro rusange imibare bayitsinze ku kigero cya 90,3%, Phyisics ni 60,3%, Chemistry ni 80.8%, mu gihe Biology ari 89,9%.

Aha ni na ho ahera agaragaza ko hakiri icyuho mu mibare na siyansi.

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko muri rusange abanyeshuri bakoze neza ariko hakwiye gushyirwa imbaraga mu mashuri abanza ndetse n’ikiciro rusange  mu masomo ya siyansi nka; Phyisics, Biology, Chemistry ndetse n’imibare.

Ati: “Abanyeshuri bakoze neza uretse amasomo aajyanye na siyansi n’imibare bigaragaza ko ariho tugomba gushyira imbaraga zihariye.”

Minisitiri Gaspard yongeyeho ko iki kibazo cy’imitsindire mu bya siyansi cyagaragaye koko, ariko ko hari ingamba bafashe zo gufasha abarimu bakabaha amahugurwa ndetse bagahozaho ijisho.

Ati: “Hari ingamba nyinshi twari turi gukora icyambere ni ugufasha abarimu haba mu mahugurwa, mu mfashanyigisho ndetse no gukomeza guhozaho ijisho haba mu bugenzuzi ndetse n’ibindi.”

Yongeyeho ati: “Ikindi ni ugukomeza kuvugurura haba uburyo twigisha, uko duhugura abarimu ndetse n’ibindi bikoresho dukomeza dushaka kugira ngo amasomo ya siyansi arusheho gutera imbere.”

Miniteri y’Uburezi igaragaza ko abanyeshuri 96,8% batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, abakobwa batsinze ku kigero cya 97% mu gihe abahungu batsinze kuri 96,6%.

Abiyandikishije gukora ibizamini mu mashuri abanza ni 203 098 abakoze ni 202 021, abakosowe neza ni 195 463 naho abageze ku gipimo ngenderwaho ni abanyeshuri 195 463 bangana  na 96.8% by’abanyeshuri bakoze kandi bagakosorwa.

Mu mashuri yisumbuye abiyandikishije ni 143 871, abakoze ikizamini banganani 143 227, abakosowe neza ni 143 157, abageze ku gipimo ngenderwaho ni 134 245 bangana na 93.8%.

Buri munyeshuri cyangwa umubyeyi ushaka kureba amanota yasura urubuga rwa NESA cyangwa   agakoresha  ubutumwa bugufi  yohereza code ye kuri nimero 8888 ubundi agakurikiza amabwiriza.

Dore links ushobora kureberaho amanota:

P6: primary.sdms.gov.rw/public/nationa……
S3: secondary.sdms.gov.rw/public/nationa…

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA