Hagiye kubakwa inyubako y’asaga miliyari 11Frw yitezweho kugabanya ibyangirika bisarurwa
Ubukungu

Hagiye kubakwa inyubako y’asaga miliyari 11Frw yitezweho kugabanya ibyangirika bisarurwa

KAMALIZA AGNES

December 10, 2024

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB, kigiye kubaka ubwanikiro, n’uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga bwo gutunganya no kumisha umusaruro w’urusenda n’ibitunguru, buzaba bufite imashini zumisha aho byitezweho kugabanya umusaruro wangirika mu gihe cy’isarura.

Kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024, ni bwo NAEB ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubutwererane bwa Koreya, KOICA, batangije ku mugararagaro ibikorwa byo gutangiza imirimo yo kubaka iyo nyubako, aho bagaragaje ko umusaruro w’ibyangirika mu gihe cy’isarurwa uri hagati ya 8-10% ariko ubu bwanikiro bw’ikoranabuhanga bwitezweho kugabanya ibyo bihombo.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Dr. Mark Cyubahiro Bagabe avuga ko iyo nyubako y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 11, izafasha kugabanya ibihombo biterwa no kubura ubwanikiro ndetse byongere ubiziranenge bw’ibyo bihingwa.

Ati: “Bizafasha abahinzi kugabanya igihombo bajyaga baterwa no kuba nta bwanikiro kuko iyo byeze umuhinzi ntashobora kubibika igihe kirekire, ariko ubu n’igihe isoko ritari ryaboneka umuhinzi ashobora kubika wa musaruro we n’igihe isoko ryaboneka umuhinzi ntahombe.”

Yongeyeho ko bizongera agaciro k’umusaruro mu buryo butazateza ingaruka ku buryo u Rwanda ruzohereza mu mahanga byinshi kandi byujuje ubuziranenge.

Bamwe mu bahinzi b’ibitunguru n’urusenda n’abagira uruhare mu kugemura uwo musaruro bagaraza ko ubu bwanikiro ari igisubizo kije gukemura imbogamizi bajyaga bahura nazo mu gihe cy’isarura.

Uwizeyimana Herman ni umwe mu bagemura umusaruro agaragaza ko bajyaga babura umusaruro uhagije wo guhaza amasoko ariko ubu bizeye ko ubu bwanikiro buje ari igisubizo.

Yagize ati: “Twajyaga tugira ikibazo kuko uko guhomba byatumaga tutabona umusaruro uhagije twohereza; rimwe na rimwe tukabura n’amasoko cyangwa nuwo tubonye kubera uburyo twari dufite bwo gutunganya ibihingwa butari bunoze ntitubashe guhangana ku isoko ku biciro kuko ibyo abakiliya badusaba tutabyujuje neza.”

Yongeyeho ko bajyaga banika ku zuba ariko bitewe n’ihindagurika ry’ibihe ugasanga rimwe na rimwe hari ibyangiritse, ariko ubu bizeye umusaruro uhagije kandi uri ku giciro cytiza.

Sebera Nicodem, ni umuhinzi w’ibitunguru mu Karere ka Rubavu agaragaza ko baherutse kugira ikibazo cy’umusaruro wabaye  mwinshi ndetse ukangirika bitewe nuko nta bubiko bw’igihe kirerekire bari bafite, ariko ubu bizeye ko umusaruro uziyongera bitewe n’ubu bubiko bugiye kubakwa.

Ati: “Twahombaga kuko hari ubwo ibitunguru byamanukaga ugasanga biri kugura amafaranga ijana, adahuye n’imbaraga umuntu aba yakoresheje. Twagiraga ibihombo bigaragara ariko kuko natwe tugiye kubakirwa ubwanikiro bugenzweho twizeye ko tuzabona inyungu zijyanye n’ibyo twashoye.

Ubu bwanikiro buzakurikirwa n’ubundi  butatu busigaye buzubakwa mu Karere ka Rulindo, Bugesera na Rubavu, aho bwitezweho kuzagirira akamaro abagera ku 5 198 babarizwa muri koperative zitandukanye.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA