Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko hashyizweho amabwiriza mashya agenga gutunganya ibinyobwa bisembuye bikorerwa mu Gihugu, akaba yaramaze gutegurwa aho ategereje kwemezwa na Guverinoma.
Ni amabwiriza biteganyijwe ko azafasha mu kugena uko ibyo binyobwa bigomba gukorwa, ndetse ashobora gutuma zimwe mu nganda zizuzuza ibisabwa zidohorerwa.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe, yabivugiye mu nteko ishinga amategeko tariki ya 3 Ugushyingo 2026, ubwo yasubizaga ibibazo by’Abadepite ku mbogamizi zigaragara mu gutunganya no gucuruza umusaruro w’ubuhinzi.
Minisitiri Kajangwe yanatanze umucyo ku mpungenge zagaragajwe n’Abadepite zijyanye n’ifungwa ry’inganda zirenga 200 muri Kanama, zirimo izakoraga ibinyobwa bisembuye bikorerwa mu Rwanda, bimwe muri byo byengwaga mu bitoki n’amasaka nk’inzoga gakondo zirimo urwagwa n’ikigage.
Yasubije ko Leta yabonye ari ngombwa kongera gusuzuma uburyo ibinyobwa bisembuye bikorwamo, cyane cyane mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage no kuzamura ireme ry’ubuziranenge bw’ibinyobwa bikorerwa mu Gihugu.
Yasobanuye ko hari inzoga zimwe na zimwe inganda zikora zahinduye uburyo zakorwagamo, bigatuma zigabanya ikoreshwa ry’ibikomoka ku buhinzi ndetse n’imiterere y’ibinyobwa zikora igahinduka.
Yagize ati: “By’umwihariko, ku bijyanye n’izi nganda, amabwiriza agenga ubuziranenge bw’ibinyobwa bisembuye bikorerwa mu Rwanda yatangiye kuvugururwa. Amabwiriza mashya yamaze gutegurwa kandi dutegereje ko yemezwa na Guverinoma; ayo mabwiriza mashya azafasha kongera kubahiriza ibisabwa mu gukora ibinyobwa bisembuye bikorerwa mu Rwanda.”
Ku bijyanye n’imiterere y’ibinyobwa n’uburyo byakorwagamo, yakomeje agira ati: “Byari bimaze kugaragara ko imiterere y’ibinyobwa n’uburyo byakorwagamo byahindutse cyane. Ni yo mpamvu aya mabwiriza n’ibipimo by’ubuziranenge byongeye kunozwa, kugeza ubu dutegereje ko bizemezwa ku mugaragaro kandi bizatangira gushyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba.”
MINICOM yavuze ko mu gihe hagitegerejwe ko ayo mabwiriza yemezwa, Leta iri gushaka ubundi buryo bwo gukoresha ibitoki byajyaga bigemurwa mu nganda zikora inzoga, harimo no kubitunganyamo umutobe.
Kajangwe yagize ati: “Harimo gukorwa ubukangurambaga bugamije guteza imbere ikorwa ry’umutobe w’ibitoki, ndetse no gushaka ubundi buryo bwo gutunganya uwo musaruro.”
Minisitiri Kajangwe yakomeje asobanura kandi ko Leta yashyizeho ingamba zo kugenzura ikorwa ry’inzoga gakondo mu baturage, nk’imwe mu ngamba z’igihe gito.
Mu mabwiriza yashyizweho ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’izindi nzego, umuntu wese ushaka gutegura ibinyobwa bisembuye bigenewe kunyobwa mu birori cyangwa ibindi bihuza abaturage benshi agomba kubanza gusaba uruhushya ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze.
Ubuyobozi busuzuma niba aho izo nzoga zengerwa, uburyo zengwa n’ibinyobwa bivuyemo byujuje ubuziranenge bujyanye n’isuku n’umutekano w’ubuzima bw’abazinywa.
Icyakora, abategura ibyo binyobwa ntibemerewe kubicuruza, ahubwo bashobora kubitegurira ibirori n’ibindi bikorwa byihariye gusa.
Uretse kuvugurura amabwiriza agenga ibinyobwa bisembuye, Leta irimo gukora izindi mpinduka zigamije kunoza igenzura ry’ubuziranenge mu nzego zitandukanye.
Asobanura ko harimo gutegurwa itegeko rigenga ibipimo by’ubuziranenge, rizashyiraho umurongo mugari wo kugenzura ubuziranenge mu nzego zitandukanye, aho kwibanda gusa ku binyobwa bisembuye.
Yongeyeho ko Leta yatangiye gusuzuma imiterere, inshingano n’imikoranire y’inzego zishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyobwa, mu rwego rwo kunoza igenzura no gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza.
Mu zindi ngamba zirimo gusuzumwa harimo n’iyo kwemerera inzobere zigenga zo mu nzego z’abikorera, gutanga serivisi zimwe na zimwe zijyanye n’ubuziranenge, zirimo gupima ibicuruzwa muri laboratwari no gutanga ibyemezo byerekana ko byujuje ubuziranenge.
