Abanyempano mu byiciro bitandukanye by’ubuhanzi mu barushanwa ya Art Rwanda Ubuhanzi, mu gihugu hose, bahembewe kugira imishinga y’indashyikirwa banahabwa impamyabushobozi nyuma y’amahugurwa bari bamaze umwaka.
Ni mu birori byitabiriwe na Madamu Jeanette Kagame byabaye ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2026 muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV), aho ababyitabiriye bagaragarijwe ko ubuhanzi butanga umusaruro igihe ubukora ahozaho kandi hari amahirwe ateganyijwe yo gufasha ubuhanzi gutera imbere.
Ni igitaramo gitegurwa na Imbuto Foundation n’abandi bafatanyabikorwa, gihuza abahanzi mu ngeri zitandukanye banyuze mu marushanwa ya Art-Rwanda Ubuhanzi.
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Elodie Shami, yavuze ko Art-Rwanda Ubuhanzi ari kimwe mu bikorwa bya Imbuto Foundation bigamije guteza imbere urubyiruko no kurwagurira ubushobozi binyuze mu guteza imbere impano zabo z’ubuhanzi.
Ati “Art-Rwanda Ubuhanzi ni kimwe mu bikorwa bya Imbuto Foundation, bigamije guteza imbere urubyiruko no kurwubakira ubushobozi binyuze mu kwagura impano zabo z’ubuhanzi. Tugamije gufasha abahanzi baza muri iyi gahunda kubasha gukoresha impano zabo, bagahanga n’imirimo ishingiye ku buhanzi.”
Ibyo Shami avuga bishimangirwa n’umwe mu bahembwe mu cyiciro cy’imbyino Christian Hirwa, uvuga ko urugendo rwe mu muziki rwafashijwe no kwitabira iryo rushanwa.
Yagize ati: “Umwaka ushize numvise iby’iri rushanwa ryo gushaka impano ryari ririmo kuzenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu, mfata icyemezo cyo kwitabira. Naratsinze nkomereza ku rwego rw’akarere, nkomeza ku rwego rw’intara, hanyuma ndatsinda ku rwego rw’Igihugu. Ubu noneho nabashije no kuba umwe mu bahize abandi hano.”
Yongeraho ati: “Aya mafaranga ni ingenzi cyane mu mwuga wanjye wo kubyina kuko nayakoreye cyane kandi nayahataniye. Ngiye kuyakoresha mu kurushaho kunoza no guteza imbere impano yanjye kugira ngo irusheho kungirira akamaro ndetse inafashe mu iterambere ry’igihugu.”
Mu bandi bahembwe harimo Nezerwa Ukwishatse wo mu cyiciro cy’umuziki, mu gukora filimi hatsinda Gisa Innocent, mu cyiciro cya Classic Art igihembo cyegukanywe na Bayingana Andy, mu kumurika imideli hahembwa Ndayishimiye Kamali Jimmy, gukina ikinamico (Art and Drama) hahembwe Akimana Priscilla mu gihe mu Buvanganzo hahembwe Niyere Milliam bose buri umwe yegukana igihembo cya miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yashimye abahize abandi, asaba n’abitabiriye ayo marushanwa gukomeza guharanira ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yabo ikabyara umusaruro anatangaza ko barimo gushyiraho Politike ifasha abahanzi.
Ati “Ndifuza kubwira abahanzi ko natwe tugeze kure gahunda yo guteza imbere ubuhanzi ku buryo buzagirira akamaro abahanzi ubwabo ariko no kugira uruhare mu bukungu bw’igihugu. Ubu twatangiye kubaka politiki yihariye igenga ubuhanzi ndetse tukagira na gahunda y’ibikorwa y’igihe kirekire y’ubuhanzi.”
Dr Utumatwishima kandi yanagaragaje ko ikibazo cyo kumonetiza imbuga nkoranyambaga kigeze kure gikemurwa ati: “Tubigeze kure kandi tuzajya tubagezaho aho bigeze.”
Kuva Art-Rwanda Ubuhanzi yatangira, imaze gufasha abahanzi 174 mu ngeri z’ubuhanzi icyenda zitandukanye, aho yagiye ibafasha kwagura impano zabo binyuze mu kubaha ubumenyi, ibikoresho, amahugurwa no gufashwa kugera ku isoko ry’ibyo bakora, ubuyobozi bwayo buvuga ko mu 2025 yafashije abahanzi kwinjiza miliyoni 103 Frw, ibishimangira ko ubuhanzi bushyizwemo imbaraga bwateza imbere ababukora.



