Guverinoma ikeneye uruhare rw’Abikorera ngo  igere ku ntego yihaye muri NST2
Amakuru

Guverinoma ikeneye uruhare rw’Abikorera ngo igere ku ntego yihaye muri NST2

KAYITARE JEAN PAUL

November 16, 2024

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko kugira ngo ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere NST2 rishoboke, hakenewe Miliyari ibihumbi 63,559 Frw kugira ngo intego ziteganyijwe muri iyi gahunda zigerweho. Ibi ngo bisaba ubufatanye bw’abashoramari; abanyamahanga n’ab’imbere mu gihugu.

Ibi byagarutsweho ku wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024 n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwateguye ihuriro ry’abashoramari b’imbere mu gihugu n’abo hanze (CEO Forum), rugamije kumva imbogamizi n’ibibazo bafite kugira ngo babashe kwagura ubushobozi bwabo.

Francis Gatare, Umuyobozi Mukuru wa RDB, avuga ko kugira ngo igihugu kigere ku ntego cyihaye hakenewe amaboko y’abikorera, kandi nabo bakaba basabwa gukomeza kwagura ibikorwa byabo.

Yagize ati: “[…] guverinoma ifite intego yo kwagura ubucuruzi 20% y’ibikorwa mwari musanganywe ku mwaka. Ese musanga Guverinoma yabafasha iki?”

Mubiligi Jeanne Françoise Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), agaragaza ko ibibazo by’abashoramari bikwiye gushakirwa umuti, ku isonga harimo koroshya serivisi bahabwa ndetse no kugabanya ibihano bahabwa n’inzego zitandukanye.

Ati: “Icyo twita icyangombwa kikwemerera gukora n’ibindi bitandukanye, umwanya bitwara ujya uba muremure cyane ugatinza gutangira ishoramari cyangwa ugatuma n’utangiye ishoramari hari amafaranga atakariza muri iryo shoramari.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, asobanura ko ibibazo n’imbogamizi bigaragara mu bikorera, ari inshingano za Leta ku bishakira umuti, kugira ngo hatabaho guhutaza bamwe.

Yagize ati: “Twashakaga kubumva, twumve imbogamizi bahura nazo mu bucuruzi, imbogamizi bahura nazo mu byo bakora kugira ngo tubafashe na bo kwihutisha iterambere ry’igihugu.”

Leta y’u Rwanda ikeneye miliyari zirenga ibihumbi 63 Frw azakoreshwa mu gushyira mu gushyira mu bikorwa imishinga yose igaragara muri gahunda y’imyaka 5 iri mbere, yo kwihutisha iterambere ry’igihugu NST2.

Urwego rw’Abikorera rwonyine rurasabwa kwishakamo arenga miliyari ibihumbi 27 Frw bingana na 43% by’amafaranga yose akenewe muri NST2. 

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA