Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Ariel Henry yeguye ku mirimo ye abinyujije mu ibaruwa yasakaje ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba w’ejo ku wa 25 Mata 2024.
Muri iyi baruwa y’ubwegure Henry yavuze ko ubuyobozi bwe bwakoreye igihugu mu bihe bigoye, byatumye haterana inama y’Abaminisitiri yatumye hajyaho umuyoboyozi w’inzibacyuho, Minisitiri wari uw’ubukungu Michel Patrick Boisvert agirwa Minisitiri w’Intebe w’agateganyo.
Udutsiko tw’amabandi twatangiye kugaba ibitero mu murwa mukuru Port-au-Prince mu mpera za Gashyantare bihurirana n’uruzinduko rwa Minisitiri Henry muri Kenya bituma ikibuga cy’indege yari kururukiraho agarutse ayo mabandi akigota badashaka ko agaruka mu gihugu.
Abayobozi b’agatsiko k’amabandi bari bagaragarije Henry uburakari kubera ko bakuwe mu mishyikirano y’inzibacyuho, kandi kugeza ubu ntibiramenyekana neza niba bazitabira inama nshya.
Byatumye benshi bamusaba kwegura gusa Henry akomeza kwinangira ariko kuri ubu yatanze ibaruwa y’ubwegure bwe mu gihe hagitegerejwe ko hashyirwaho Guverinoma nshya.
Henry yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe na Perezida wa Haiti, Jovenel Moise, mbere gato yuko yicwa mu 2021, aza ku buyobozi ashyigikiwe n’Amerika ndetse n’ibindi bihugu by’Iburengerazuba.
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye iherutse kuvuga ko umubare w’Abanyahayiti bishwe mu ntangiriro za 2024, wiyongereyeho hejuru ya 50% ugereranyije n’igihe cyashize mu gihe 360 000 bavuye mu byabo ndetse abagera kuri miliyoni eshanu bugarijwe n’inzara ikabije.