Hakim Sahabo ntari mu bakinnyi bazakoreshwa mu mikino yo gushaka itike ya CAN 2025
Siporo

Hakim Sahabo ntari mu bakinnyi bazakoreshwa mu mikino yo gushaka itike ya CAN 2025

SHEMA IVAN

August 17, 2024

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Torsten Frank Spittler, yashyize hanze urutonde rw’agateganyo rw’Abakinnyi 36 bazifashishwa mu mikino ibiri yo guhatanira itike yo kuzitabira igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu mu 2025 u Rwanda rufitanye na Libya na Nigeria mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bahamagawe.

Ni urutonde turagaragaho abakinnyi bari basazwe bifashishwa mu mikino iheruka barimo Hakim Sahabo ukinira Standard de Liège yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi ,Rafael York ukinira Gefle IF yo mu cyikiro cya kabiri muri Sweden na Maes Dylan Geogres ukinira Jelgava FS yo muri Latvia, Hakizimana Muhadjiri wa Police FC na Ishimwe Christian wa Zemamra Renaissance yo muri Maroc.

Urutonde rw’Abakinnyi 36 bahamagawe

Abanyezamu: Ntwari Fiacre (Kaizer Chiefs), Maxime Wenssens, Hakimana Adolphe (AS Kigali), Muhawenayo Gad (Gorilla FC) na Niyongira Patience (Police FC FC)

Ba Myugariro

Omborenga Fitina (Rayon Sports), Byiringiro Gilbert (APR FC), Bugingo Hakim (Rayon Sports), Niyomugabo Claude (APR FC), Imanishimwe Emmanuel Mangwende (AEL Limassol), Mutsinzi Ange Jimmy (FK Zira), Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli), Niyigena Clement (APR FC), Nsabimana Aimable (Rayon Sports), Nshimiyimana Yunusu (APR FC), Hirwa Jean de Dieu (Bugesera FC) na Kwitonda Ally (Police FC)

Abakina Hagati

Bizimana Djihad (Kryvbas), Ruboneka Bosco (APR FC), Iradukunda Simeon (Police FC), Mugisha Bonheur Casemiro (AS Marsa), Nkundimana Fiabio (Marines), Rubanguka Steve (Al Nojoom), Niyonzima Olivier Seif (Rayon Sports), Niyibizi Ramadhan (APR FC), Dushimimana Olivier (APR FC), Mugisha Gilbert (APR FC), Iraguha Hadji (Rayon Sports) na Muhire Kevin (Rayon Sports)

Ba Rutahizamu

Hakim Hamis (Gasogi United), Samuel Gueulette (Raal La Louvière), Mbonyumwami Taiba (Marines), Nshuti Innocent (One Knoxville SC), Gitego Arthur (AFC Leopards), Kwizera Jojea (Rhode Island) na Mugisha Didier (Police FC)

Amavubi azatangira umwiherero ku wa 26 Kanama 2024.

U Rwanda ruzatangira iyi mikino rwakirwa na Libya tariki 4 Nzeri mbere yo kwakira Nigeria tariki 10 Nzeri 2024 kuri Stade Amahoro.

Amavubi amaze imyaka 20 atitabira igikombe cy’Afurika dore ko aheruka icya 2004 muri Tunisia.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA