Hakizimana Louis yongeye kugirwa Komiseri ushinzwe Imisifurire muri FERWAFA
Amakuru

Hakizimana Louis yongeye kugirwa Komiseri ushinzwe Imisifurire muri FERWAFA

SHEMA IVAN

January 10, 2026

Hakizimana Louis wabaye umusifuzi mpuzamahanga, yemejwe n’Inteko Rusange isanzwe ya FERWAFA nka Komiseri ushinzwe Imisifurire nubwo yari amaze igihe akora aka kazi.

Yatowe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026, mu Nteko Rusange isanzwe y’Abanyamuryango ba FERWAFA .

Komite nshya ya FERWAFA ikimara gutorwa muri Kanama 2025, yashyizeho Hakizimana Louis nka Komiseri w’Imisifurire mu buryo bw’agateganyo.

Inteko Rusange isanzwe yateranye yemeje ko uyu mugabo akomeza kuyobora iyi Komisiyo umwanya yagezemo muri Kamena 2023.

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yavuze ko mu gihe kingana n’amezi ane bamaze bakorana byagenze neza bityo bakaba ari yo mpamvu bamugiriye icyizere.

Yagize Ati:”Tumaze amezi ane dukorana mu mavugururwa yagiye akorwa mu misifurire mu kuzamura icyizere cy’abasifuzi,mu kuzamura impano z’abasifuzi bakiri bato ndetse no kuzana impinduka mu misifurire ngira ngo ni byinshi mwagiye mubona muri uyu mwaka twagiye dukora kandi yabidufashijemo neza .

Rero iyo ukoranye n’umuntu neza amezi ane twumva tumufitiye icyizere tukaba dusaba Inteko rusange ko yamwemeza muri iyi manda y’imyaka ine nka komiseri ushinzwe imisifurire.”

Mbere yo kwemezwa Hakizimana Louis yavuze ko batangiye ingamba nshya mu bijyanye n’imisifurire akaba ari yo mpamvu bagomba kuzikomeza.

Ati:”Twatangiye ingamba nshya na komite ihari,twatangiye amavugurura hari ikintu kinini cyahindutse tugomba gukomeza gushyigikira.”

Hakizimana Louis yasifuye amarushanwa akomeye muri Afurika arimo Igikombe cya Afurika, CAF Champions League no gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 17, 20, 23, icy’abakuru n’Igikombe cy’Isi.

Uyu mugabo yahagaritse gusifura mu 2022, asiga amateka kuko mu myaka 17 yamaze ari umusifuzi mpuzamahanga ari we Munyarwanda wa mbere wakoze kuri VAR icyo gihe.

Hakizimana Louis yongeye kugirwa Komiseri ushinzwe Imisifurire muri FERWAFA

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA