Hakozwe porogaramu izifashishwa mu gusubiza ibibazo by’abahinzi
Ikoranabuhanga

Hakozwe porogaramu izifashishwa mu gusubiza ibibazo by’abahinzi

KAYITARE JEAN PAUL

May 14, 2024

Ubuyobozi bw’ikigo cy’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano mu Rwanda (Artificial Intelligence) butangaza ko hari porogaramu y’ikinyarwanda yo muri mudasobwa bakoze izajya yifashishwa mu gusubiza ibibazo by’abahinzi n’aborozi.

Iyi porogaramu kandi initezweho kwihutisha serivisi z’ubuvuzi.

Hashize imyaka 4 mu Rwanda hatangijwe Ikigo cy’ubwenge buhangano, urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ruri ku ikubitiro rwitaweho n’ikigo cy’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhahano.

Ndayishimiye Alain, Umuyobozi w’ikigo cy’ubwenge buhangano (C4IR Rwanda) avuga ko umuhinzi ashobora gusobanuza imiterere y’ikirere mu gihe ashaka gutera imbuto y’ibirayi.

Avuga ko umuhinzi ashobora kandi gushaka kumenya ifumbure n’imbuto agiye gukoresha niba ari yo yakabaye akoresha bityo iyi porogaramu ikaba yamufasha.

Ati: “Ibyo bibazo byose abahinzi baba basanzwe babaza, imashini izajya ibibafasha kubisobanura.”

Ndayishimiye yavuze ko mu rwego rw’ubuvuzi mu gihugu hose hari abantu 13 gusa bafite ubumenyi bwo gusuzuma amashusho y’abanyujijwe mu cyuma bakamenya indwara umuntu arwaye.

Ubucye bwabo butuma bifata igihe kirekire kugira ngo umuntu avurwe.

Aha niho ahera avuga ko iri koranabuhanga rije ari igisubizo nkuko yabitangarije RBA.

Yagize ati: “Muganga niba ashobora gusuzuma amashusho atanu ku munsi, ikoranabuhanga ryo rishobora gusuzuma amashusho agera kuri miliyoni mu gihe kitageze ku minota 10.

Kandi no muri ayo mashusho ukamenya uburwayi burimo, abakeneye ubufasha n’abakeneye kwitabwaho ku buryo bwihuse.”

Mu 2022 ku Isi habaruwe kompanyi 2,400 zikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhahano harimo 21 zo mu Rwanda.

Muri uwo mwaka u Rwanda rwaje ku mwanya wa 7 muri Afurika ndetse no ku mwanya wa 93 ku Isi.

New Generation Academy ni kimwe muri ibyo bigo 21 bikoresha bikanigisha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano.

Umuyobozi wacyo Tuyisenge Jean Claude, ahamya ko bubakiye ku mahirwe igihugu cyabahaye.

Ati: “Ndibuka ubwo umukuru w’igihugu yari ari muri Amerika mu nama ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko ahazaza hacu hashingiye ku ikoranabuhanga.

Iyo bavuze ahazaza numvamo ibintu bibiri, urubyiruko abana bakiri batoya hanyuma nkumva n’iryo koranabuhanga twashatse guhuza ahazaza na rya koranabuhanga, nibwo twazanye ikoranabuhanga rihambaye mu bana batoya uhereye ku myaka 3 tukaba tugeze ku bana b’imyaka 12 tubigisha ikoranabuhanga rihambaye.”

Ni ikoranabuhanga ryitezweho kwihutisha iterambere ry’igihugu kugera ku cyerekezo igihugu cyihaye cyo kuba igihugu kizaba gifite ubukungu buringaniye mu 2035 n’ubukungu buhanitse mu 2050.  

Iki kigo cy’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ni kimwe mu bigo 21 hirya no hino ku Isi ndetse mu Ukwakira uyu mwaka u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga ku birebana n’iri koranabuhanga.

Ku itariki 16 Ukuboza 2021 mu igazeti ya Leta hasohotsemo itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite y’umuntu ndetse no muri Mata 2023, inama y’Abaminisitiri yemeje politike nshya y’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA