Hamaze gufungurwa insengero zisaga 40 mu zari zafunzwe mu Rwanda
Imibereho

Hamaze gufungurwa insengero zisaga 40 mu zari zafunzwe mu Rwanda

KAYITARE JEAN PAUL

October 30, 2024

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko insengero 44 zimaze gufungurirwa mu nsengero 9,800 zari zarafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa. 

RGB yavuze ko uko insengero zizajya zuzuza ibisabwa zizakomeza gufungurirwa. 

Dr. Doris Uwicyeza Picard, Umuyobozi Mukuru wa RGB, ku wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2023/2024 n’ibizakorwa mu 2024/2025, yavuze ko hari amadini n’amatorero yahagaritswe kubera amakimbirane yayamunze.

Yahamije ko nyuma yo kuzuza ibisabwa abafungiwe insengero batahagaritswe burundu bongera gusaba gufungurirwa urusengero kandi babihabwa nyuma yo kugenzura neza.

Ati: “Izo zafungiwe nk’ubuziranenge bw’imyubakire bagiye babwirwa ibyo bagomba kuzuza kugira ngo bazongere gufungurirwa. 

Kuri ubu izemerewe gufungura ni insengero zigera kuri 44 kuko zagiye zigaragaza ko zujuje ibisabwa kandi ubugenzuzi burakomeza ku zigenda zuzuza ibisabwa zikagenda zisaba gufungurirwa.”

Yavuze kandi ko bagiye basanga hari insengero zikora, zifunguye ariko zitanditse, zidafite ubuzima gatozi zitemerewe gukora na zo zagiye zifungwa.

Depite Nizeyimana Pie avuga ko ibibazo by’insengero zafunzwe bikwiye ko bitangwaho umurongo.

Ati: “Mu minsi yashize hari insengero zafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa. Gahunda yo kongera kujya kureba aho ibyo basabwaga bigeze he kugira ngo abaturage bazisengeragamo babigireho amakuru.”

Dr. Uwicyeza yasobanuye ko abafungiwe insengero kubera inyubako zitujuje ubuziranenge byabaga byaturutse ku bibazo birimo no kutagira aho gusohokera hagari cyangwa zashyira ubuzima bw’abazisengeramo mu kaga.

Ati: “Hari nyinshi zagiye zifungwa kubera ko zitujuje ibisabwa n’ibijyanye n’amabwiriza y’imyubakire, badafite imirindankuba, badafite aho gusohokera hagari izo ni zo zagiye zifungwa.”

Ubugenzuzi bwakozwe ku nzu zisengerwamo ni ukuvuga insengero, imisigiti na kiliziya bwasize hafunzwe inzu zo gusengeramo 9880.

Uretse inzu zisengerwamo zafunzwe hari n’imiryango n’amadini yambuwe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda, agera kuri 47.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda hari amadini, amatorero n’imiryango ishingiye ku myemerere 563 irimo amadini 345 atandukanye.

Muri Kanama na Nzeri 2024, mu bugenzuzui bwakozwe ku nsengero zirenga 14,093, bwasize izirenga 9,880 zifunzwe kubera kutuzuza ibisabwa.

Mu nsengero zari zahagaritswe izisaga 600 byagaragaye ko zitagombaga kongera gukorerwamo, mu gihe 336 zagombaga gusenywa.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA