Hasanwe imiyoboro y’amazi 160 muri 432 itakoraga- MININFRA

Hasanwe imiyoboro y’amazi 160 muri 432 itakoraga- MININFRA

KAYITARE JEAN PAUL

November 26, 2025

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), yatangaje ko mu myaka ibiri ishize, imiyoboro y’amazi 160 yari yarangiritse imaze gusanwa. Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Jimmy Gasore, yavuze ko kugeza ubu hari indi miyoboro 265 izasanwa hagendewe ku ngengo y’imari uko izagenda iboneka.

Yavuze ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), cyahawe inshingano zirimo ko 432 idakora mu gihugu hose hahita hatangira ingamba zo gusana ya miyoboro n’abafatanyabikorwa.

Yabigarutseho ubwo yasobanuriraga abagize Inteko Ishinga Amategeko ibijyanye n’ibikorwa remezo by’umwihariko iby’amazi agezwa ku baturage.

Yagize ati: “Mu myaka Ibiri ishize hamaze gusanwa imiyoboro igera mu 160 kuko hasigaye 265. Muri ya miyoboro 432 itarakoraga, hasigaye 265 idakora mu gihe cy’imyaka Ibiri.

Buri mwaka tugenda duteganya ingengo y’imari yo kuzayisana hakabaho n’abafatanyabikorwa batandukanye n’abo tugenda dufatanya ya miyoboro tukayivugurura.”

Igitandukanye n’uko hari urwego rwa WASAC ruyireberera ku buryo nibura iyo asanwe iba yizewe ko itazongera gupfa.

Yavuze ko hari ugupfa kw’imiyoboro ndetse n’ibyavuzwe mu nyandiko by’ubuziranenge bw’amazi, kubera ko umuyoboro uba uhari ariko no kugira ngo ya mazi agire ubuziranenge bisaba ikiguzi.

Ati: “Hari imiti igomba kugurwa ikongerwamo ku buryo buhoraho. Hari aho wasangaga n’abashoramari kubera kutagira ubagenzura uhoraho, banyuzamo bakaba bakohereza amazi adafite imiti ihagije.

Ibyo byose byarakemutse aho imiyoboro yakoze ariko ni urugendo rurerure kuri WASAC iri kwakira inshingano nshya.”

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore yakomoje ku ngamba zihari zo gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi mu Mujyi wa Kigali.

Asobanura ko kuva WASAC yava kuri Electrogaz, ifite ibikorwa remezo yagiye yubaka kuva mu myaka ya kera ya 1980 bimwe muri byo bikinakoreshwa.

Ikoranabuhanga ryariho icyo gihe ryari amatiyo kandi amenshi ari ay’ibyuma, agahamya ko amenshi muri yo azana ingesi agatoboka.

Ikindi Umujyi wa Kigali wari utuwe n’abaturage bake mu myaka 30 ishize ugereranyije n’uyu munsi.

Agira ati: “Uwashushanyije iyo tiyo nini icyo gihe, yari yagereranyije n’umubare w’abaturage bahari. Uyu munsi abaturage bikubye nshuro cumi kugira ngo ukomeze ubahe amazi, tuzamura cyane imbaraga (pressure) z’amazi anyura muri rya tiyo rimwe na rimwe rigahabwa amazi arenze ubushobozi bwaryo.

Icyo ni ikibazo cy’ibikorwa remezo tunakoraho, mujya mubona ko tunyuzamo tukavugurura imiyoboro, tugashyiraho amatiyo manini nk’izamuka Gatsata ijya Gisozi ariko ntitwabishoborera rimwe byose.

Uyu munsi tureba ahababaye cyane tukahakora, mu Mujyi wa Kigali no mu Mijyi yubatswe mbere ariko tukanazirikana n’ahandi tukavuga ngo ese ko uyu munsi ko n’amazi dufite mu Mujyi wa Kigali ataduhagije, ni bwo duhitamo igice kinini cy’amafaranga kikajya ahababaye ibikorwa remezo ikindi gisigaye kikajya mu ishoramari ry’inganda nk’uku turimo kuzamura uruganda rwa Karenge kugira ngo amazi aboneke mu Mujyi wa Kigali.”

Akomeza agira ati: “Politiki iratuyobora ndetse ikadutegeka kugeza amazi meza ku baturage bose mu bushobozi buhari kandi tunashima ko hari byinshi byakozwe mu bijyanye n’ubushobozi.”

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Gasore, yavuze ku ngamba zo guhangana n’ikibazo cy’amazi akunze gusenya ibikorwaremezo.

Ati: “Ubu imihanda mishya turi gukora yose, turi kuyobora amazi tukayageza mu kabande.”

Ubusanzwe Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’ Amazi mu Rwanda (RWB) ni cyo kigenzura umutungo kamere w’amazi mu gihugu bityo ngo umuntu wese ugiye gukoresha amazi yaba na WASAC ubwayo na REG iyo ikora ingomero, basaba uruhushya RWB.

Yavuze ati: “Ni yo itubarira kugira ngo tudakamya ibiyaga kuko amazi dukura mu kiyaga aba agomba kungana n’ajyamo.”

Ku bijyanye no gufata amazi y’imvura byagiye bigaragara ko hari imishinga yagiye ikorwa mu buryo butanoze cyane cyane imishinga y’imihanda, ugasanga umuhanda bayoboye amazi bayagejeje hagati ntibayashoreye ngo bayageze mu kabande.

Ati: “Hari naho twagiye tubona ingero, ejo twabonye raporo ku muhanda Ngoma-Ramiro ko icyo kibazo gihari, umuhanda Huye-Kibeho, hari n’ahandi imihanda yakozwe mu gihe cyashize ugasanga itangiye guteza za ruhurura.

Hari ingamba twafashe dufatanyije na RWB ko umushinga wose mushya, RWB igira uruhare mu kugena ingano y’inzira z’amazi.”

Indi ngamba ya kabiri ngo ni ukuyobora za nzira bakazigeza mu kabande, ubu imihanda mishya iri gukorwa yose, barikuyobora amazi bakayageza mu kabande nubwo byongera ikiguzi ariko babonye ko icyo bihombya iyo utabikoze, ikiguzi cyo kubisana kiba kinini kurusha uko wabikorana n’umushinga bwa mbere.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA