Hamuritswe ibitabo byatangirijweho kubikwa mu buryo bw’amajwi
Imibereho

Hamuritswe ibitabo byatangirijweho kubikwa mu buryo bw’amajwi

MUTETERAZINA SHIFAH

December 23, 2025

Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco bubinyujije mu Ishami ryayo rya Serivisi z’Inkoranyabitabo y’Igihugu (National Library) bwatangije gahunda yo kubika ibitabo mu buryo bw’amajwi mu rwego rwo korohereza abakenera izo serivisi ariko badafite umwanya munini. 

Bimwe mu bitabo byatangirijweho iyo gahunda byamuritswe kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ukuboza 2025, muri gahunda y’imurikabikorwa rya Serivisi z’Inkoranyabitabo y’Igihugu 2025, byakozwe ku nshuro ya kabiri.

Ubushakatsi bwakozwe n’Inteko y’Umuco bwiswe ‘Isuzumabipimo ku Murage Ndangamuco w’u Rwanda 2025’, bwagaragaje ko Abanyarwanda bitabira gusoma ibitabo n’ibinyamakuru ku kigero cya 68,2% kandi umubare munini w’abakunda gusoma akaba ari uw’urubyiruko.

Batamuriza Cecile uhagarariye isomero ry’abaturage ryitwa ‘Uri inzira Gasange’ ryo mu Karere ka Gatsibo, avuga ko hakoreshwa uburyo butandukanye kugira ngo serivisi z’isomero zegerezwe abaturage.

Ati: “Dukoresha uburyo butandukanye mu gutuma abantu bitabira harimo gahunda ya buri cyumweru ijyanye n’uko abana n’abakuru bagomba kwitabira, ni uburyo busanzwe usanga hari n’abo bugora ariko gahunda yo kubishyira mu ikoranabuhanga bizatugeraho bizorohereza abagorwa n’umwanya kandi bashaka gusoma.”

Ibyo avuga bishimangirwa na mugenzi we, Niyonsaba Janvier ukorera mu isomero riherereye mu Karere ka Rulindo uvuga ko gahunda yo gushyira ibitabo mu buryo bw’ikoranabuhanga izafasha cyane.

Ati: “Hari abatajyaga bitabira gusoma ariko igitabo nigishyirwa kuri murandasi bizorohereza uwifuzaga gusoma ariko akabura umwanya.

Twatangiye gushyira ibitabo mu majwi mu mwaka washize kugira ngo ubutumwa burimo bugere ku bantu bose kandi mu buryo bworoshye.”

Ibitabo byatangirijweho gahunda yo kubikwa mu buryo bw’amajwi bikanashyirwa kuri murandasi ni bitatu birimo ikivuga ku ndangagaciro z’umuco na Kirazira, imyambarire y’Abanyarwanda mu ndorerwamo y’umuco n’iterambere, hamwe n’ikigaruka ku bukwe bwa Kinyarwanda.

Intebe y’Inteko Amb. Robert Masozera, yagaragaje impamvu ari byo byatangirijweho iyo gahunda n’icyo bigamije.

Twaravuze ngo reka tubishyire mu ikoranabuhanga turebe ko byagera kure kurushaho kuko ni ibitabo bikubiyemo ubutumwa u Rwanda rwifuza ko Abanyarwanda bamenya, gusoma igitabo gifite impapuro zigera mu 100 [..]. Iyo kiri mu majwi birihuta ushobora kugisoma umunsi umwe ariko iyo kiri mu buryo bw’impapuro umuntu uzi gusoma bishobora kumutwara icyumweru.”

Amb. Masozera akomeza avuga ko kubika ibitabo mu buryo bw’amajwi bikiri urugendo ariko buhoro buhoro bizagenda bikorwa.

Kugeza ubu Inkoranyabitabo y’Igihugu ibitse ibitabo bigera ku 16 330 n’ibinyamakuru bitandukanye birimo Imvaho Nshya, The New Times, Kinyamateka n’ibindi bifatika hamwe n’umurage w’indirimbo 4 095 ndetse n’ibyo bitabo bitatu byiyongereyemo.

Mu bitabo n’ibinyamakuru bibitse mu bubiko bw’ishyinguranyandiko ry’Igihugu harimo nk’ikinyamakuru Imvaho Nshya
Amb.Robert Masozera yavuze ko hatangiriwe ku bitabo bitatu birimo ubutumwa bwihutirwa ku Banyarwanda
Bamwe mu bahagarariye amasomero bagaragaza ko kubika ibitabo mu buryo bw’amajwi ari ingenzi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA