Handball: Abakinnyi 18 bahamagariwe kwitegura Igikombe cya Afurika kizabera i Kigali
Amakuru

Handball: Abakinnyi 18 bahamagariwe kwitegura Igikombe cya Afurika kizabera i Kigali

SHEMA IVAN

January 4, 2026

Umutoza w’Ikipe y’u Rwanda ya Handball mu Bagabo, Hafedh Zouabi, yahamagaye abakinnyi 18 bagomba kwitabira icyiciro cya gatatu cy’umwiherero wo kwitegura Igikombe cya Afurika kizabera i Kigali guhera tariki 21 kugeza ku ya 31 Mutarama 2026. 

Uyu mutoza ukomoka muri Tunisia ari gufatanya na Bagirishya Anaclet, bakaba bahamagaye abakinnyi 18 bazatangira umwiherero tariki ya 5 Mutarama 2026.

Muri abo harimo abanyezamu batatu ari bo Uwimana Jackson (APR), Uwayezu Arsène (APR), Kwisanga Peter (Police).

Abakinnyi basatira banyuze ibumoso ni Kayijamahe Yves (Police) na Uwase Moïse (Police) naho abanyura ibyuro ni Akayezu André (Police) na Rwamanywa Viateur (APR ).

Abakina hagati mu bwugarizi ni Muhumure Élysée (APR), Kubwimana Emmanuel (Police) na Mugabo Samuel (Gicumbi). 

Abakina inyuma iburyo ni Ndayishimiye Jean Pierre (APR) na Karenzi Yannnick (Gicumbi), naho ibumuso ni Mbesuntuguwe Samuel (Police), Nshimiyimana Alexis (APR) naho Niyonkuru Karim (Police). 

Abakina imbere ni Hagenimana Fidèle (Police), Ineza Thierry (Police), Niyoyita Vedaste wa APR HC na Urangwanimpuwe Guido (Police). 

Muri iki Gikombe cya Afurika, u Rwanda ruri mu Itsinda A hamwe na Zambia, Nigeria na Algérie.

Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rugiye gukina Igikombe cya Afurika cya Handball mu bagabo, aho ruheruka mu cya 2024 cyabereye mu Misiri.

Misiri yari mu rugo ni yo yatwaye iryo rushanwa ku nshuro ya cyenda mu gihe u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa 14 mu bihugu 16.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA