Handball: Ikipe y’Igihugu yatsinzwe na Gabon mu kwitegura Igikombe cya Afurika
Siporo

Handball: Ikipe y’Igihugu yatsinzwe na Gabon mu kwitegura Igikombe cya Afurika

SHEMA IVAN

January 9, 2026

Mu rwego rwo kwitegura imikino y’Igikombe cya Afurika kizabera i Kigali mu mpera z’uku kwezi, Ikipe y’u Rwanda y’Abagabo muri Handball yatsinzwe n’iya Gabon ibitego 31-29 mu gupima urwego rwayo.

Uyu mukino wabaye ku wa Kane tariki ya 8 Mutarama 2026, muri Petit Stade, aho Ikipe y’u Rwanda imaze igihe ikorera imyitozo.

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu irushanwa rizabera mu i Kigali tariki ya 21-31 Mutarama 2026 ntibahiriwe n’umukino wa mbere wa gishuti kuko batsinzwe n’Ikipe y’Igihugu ya Gabon ibitego 31-29.

Umukino wa kabiri uzahuza u Rwanda na Cameroun ku Cyumweru tariki ya 11 Mutarama, uwa gatatu uruhuze na Congo Brazzaville tariki ya 14 Mutarama, mu gihe kandi hashobora kuzashakwa undi mukino wa kane utaremezwa bidasubirwaho.

Muri iki Gikombe cya Afurika, u Rwanda ruri mu Itsinda A hamwe na Zambia, Nigeria na Algérie.

Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rugiye gukina Igikombe cya Afurika cya Handball mu bagabo, aho ruheruka mu cya 2024 cyabereye mu Misiri.

Misiri yari mu rugo ni yo yatwaye iryo rushanwa ku nshuro ya cyenda mu gihe u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa 14 mu bihugu 16.

Ikipe y’Igihugu yatsinzwe n’iya Gabona ibitego 31-29
Abakinnyi ikipe y’Igihugu yifashishije mu mukino wa gishuti wayihuje na Gabon

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA