Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Handball yatsinzwe n’iya Nigeria ibitego 30-20, isoreza ku mwanya wa gatatu mu itsinda rya mbere mu Gikombe cya Afurika kiri kubera i Kigali.
Ni mu mukino wabereye muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Mutarama 2026.
U Rwanda rwagiye gukina rusabwaga gutsinda rukabona itike ya ¼ ku nshuro ya mbere, mu gihe Nigeria yifuza gutsinda igisoza imikino y’amatsinda iyoboye.
Abakinnyi b’u Rwanda batangiye neza umukino mu minota 10 ya mbere byari ibitego 4-4 ku mpande zombi, ndetse umunyezamu Kwisanga Peter abigiramo uruhare kubera imipira yakuragamo.
Gutakaza imipira bya hato no hato no kutugurarira uko bikwiye byatumye Nigeria ibona ibindi bitego bitatu mbere y’uko umutoza wayo asaba akaruhuko gato ko kuganiriza abakinnyi be.
Rwamanywa Viateur, Mbesutunguwe Samuel na Kayijamahe Yves bafashije u Rwanda kugabanya ikinyuranyo kiva ku bitego bitanu kiba bitatu (13-10) ubwo hari hasigaye iminota ibiri ngo 30 y’igice cya mbere irangire.
Igice cya mbere cyarangiye Nigeria itsinze u Rwanda ibitego 14-10.
Guhera ku munota wa kane w’igice cya kabiri, u Rwanda rwakinishaga abakinnyi bane gusa imbere mu kibuga kuko Hagenimana Fidèle yahanwe iminota ibiri ku ikosa yakoze, maze na Akayezu André na we ahanwa iminota ibiri nyuma yo kwinjira nabi mu kibuga.
Ibi byatumye Nigeria yongera kuzamura ikinyuranyo, kigera ku bitego bitanu (16-11) mbere y’uko Mbesutunguwe Samuel agabanyaho kimwe.
Habura iminota 13 ngo umukino urangire, Akayezu yahawe ikarita itukura nyuma yo guhanwa iminota ibiri ku nshuro ya gatatu. Nigeria yahise ibona penaliti yatumye ikinyuranyo kizamuka kiba ibitego icyenda (22-13).
Umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe na Nigeria ibitego 30-20,
rusoza ku mwanya wa gatatu mu itsinda rya mbere mu Gikombe cya Afurika.
Ikipe y’u Rwanda irasubira mu kibuga kuri iki Cyumweru, rukina na Uganda yabaye iya nyuma mu Itsinda B guhera saa 11:30 muri Petit Stade mu mukino wo guhatanira imyanya myiza, kuva ku wa cyenda kugeza ku wa 16.


