Harategurwa gukusanya amafaranga yo gufasha imiryango 132 itishoboye
Imibereho

Harategurwa gukusanya amafaranga yo gufasha imiryango 132 itishoboye

MUTETERAZINA SHIFAH

November 19, 2024

Mu matorero n’amadini hajya hakusanywa amafaranga yo gufasha abatishoboye byaba binyuze mu materaniro cyangwa ibiterane.

Abagize Angels Voices Choir bateguye igitaramo bise Youth4Yahweh Charity Concert kigamije gukusanya amafaranga azafashirizwamo imiryango 132 itishoboye kubona ibikenerwa by’ibanze birimo ibiribwa.

Abagize iyi Kolari biganjemo urubyiruko gatolika ikorera muri Paruwasi ya Kacyiru kuri Chapel y’Umuryango w’Abadominikani i Kigali, bavuga ko iki gitaramo bahisemo kugikora bizihiza imyaka 15 bamaze bamamaza Ubutumwa Bwiza babifatanya n’ibikorwa bitandukanye byo gufasha.

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, Ikaze Shimo Faustine ushinzwe imibanire muri iyo Kolari, avuga ko bahisemo kudashyiraho igiciro cyo kwinjira mu gitaramo kugira ngo hatagira ubura amafaranga yo kwinjira kandi akunda indirimbo zabo.

Yagize ati: “Twari tumaze igihe tudakora igitaramo kuva Covid-19 yarangira, dusanga kugikora ari uburyo bwiza bwafasha abakunzi bacu kongera kuryoherwa n’indirimbo zacu, ariko tunatekereza ku mukunzi wacu ushobora kubona amafaranga y’u Rwanda 2000 byo gufasha abakene ariko utabona 5000 byo kwinjira.”

Yongeraho ati: “Nta kiguzi cy’ubufasha kibaho, umuntu afasha uko yifite, hari uwatanga 100, 500, 1000, hari n’uwatanga miliyoni, ariko byose ni amafaranga, kandi yagirira akamaro umuntu. Ubwo rero twahisemo kukigira ubuntu kugira ngo hatabaho guheza umuntu wifuza kuza mu gitaramo cyacu kandi atabasha kubona ayo kwinjira, kandi yifuza gushyigikira igikorwa cyo gufasha.”

Ikaze avuga ko uretse igikorwa cyo gufasha imiryango 132 itishoboye, bari basanzwe bakora n’ubukangurambaga bwo kwirinda ibiyobyabwenge mu rubyiruko, babinyujije mu bitaramo bakoraga mu bigo by’amashuri mbere ya Covid-19.

Ati: “Mbere y’uko Covid-19 iza, twajyaga mu bigo by’amashuri tukaririmba, tugakora ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, dukoresheje uburyo bwo kwidagadura, kuri ubu rero sinavuga ko twabihagaritse ahubwo twabanje kwita ku miryango yazahajwe n’icyorezo, kuko hagaragaye imfubyi zayo n’ibindi bibazo biyishamikiyeho.”

Bafatanyije n’Umuryango w’Abadominikani mu Rwanda, mu bihe bya Covid-19 bafashije abari hagati ya 100-200 bari bakeneye ibyo kurya.

TANGA IGITECYEREZO

  • NSHIMIYIMANA Denys
    November 20, 2024 at 12:41 pm Musubize

    Twishimiye iki gikorwa cyo kurwanya no guhimbaza Imana ndetse no gufasha imiryango itishoboye ni ubudasa kuri kolari Angeles Voices Choir.
    Yezu kristu akomeze ku ashyigikira!!

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA