Bamwe mu bagize imiryango itari iya Leta (NGOs) bagaragarije Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ibyuho biri mu itegeko rishya ry’ubutaka, bagaragaza ko hari abaturage basorera ubutaka nyamara barabwimuweho hagiye kubaka ibikorwa remezo by’inyungu rusange.
Bavuga ko n’ubwo abo baturage baba barimuwe bakomeza kubona ubutumwa bubasaba gusorera ubwo butaka kuko baba batarabuhererekanyije na Leta.
Babigaragarije i Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2024, mu Nteko Ishinga Amategeko, ubwo baganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije, ibiganiro byibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko N° 27/2021 ryo ku wa 10/06/2021, rigenga ubutaka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu, CLADHO, Safari Emmanuel, yagaragaje ko hari abaturage bimurwa ku bw’inyungu rusange ariko ubwo butaka bahoranye bagakomeza kubusorera.
Yagize ati: “Iri tegeko ni ryiza, icyo tubona gikwiye kunozwa, muri ryo ntabwo bagaragaza uburyo habaho ihererekanyabubasha ahantu hagiye kwimurwa abaturage ku nyungu rusange. Ibyo bikorwa rusange biremewe ariko niba bimuye abaturage ntabwo bajya mu Kigo cy’ubutaka ngo bihindurwe.
Nk’ahantu hagiye kubakwa ikibuga cy’indege, amashuri, amasoko n’ibindi himuwe abaturage imitungo yari ibanditseho, arawatswe niba ari Akarere cyangwa se Leta uwakiriye ntabwo bahakora ihererekanabubasha.”
Safari yunzemo ati: “Uwo muturage ntakwiye kongera kubona ubutumwa bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro bumusaba kongera gusorera uwo mutungo.”
Safari avuga ko hanagaragara ibibazo by’abaturage bimurwa ntibahabwe ingurane na byo bikwiye gukemuka, kuko usanga umuturage yimurwa agahabwa ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda yo gukodesha gusa ariko akimurwa nta n’ahantu yanditswe ngo nibura azerekwe aho gutura cyangwa se azabone uko akurikirana iyo ngurane, kuko aba asanzwe afite umutungo.
Ibindi bibazo bagaragaza harimo kuba umuturage yasabwa gutanga inzira ku isambu ye hakurwaho metero imwe n’igice ariko nyuma yo kuyitanga na yo agakomeza kuyisorera.
Ibyo kimwe n’ibindi byagaragajwe Abadepite babigaragarije Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA) mu biganiro bagiranye.
Muyombano Sylvain Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe Imicungire y’Ubutaka muri NLA yavuze ko ibyo bibazo bizwi, kandi barimo gukorana n’inzego bireba zirimo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINICOFIN) n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kugira ngo bikemuke.
Yagize ati: “Hari igihe abaturage bimurwa bagatinda gutanga dosiye zabo muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, bityo bagatinda kwishyurwa.”
Muyombano yavuze ko ku bufatanye na MINICOFIN na RRA barimo gusuzuma ko mu gihe habayeho kwimura abaturage ku bw’inyungu rusange, ngo hashyirwaho sisitemu izajya ihita yereka abashinzwe serivisi z’ubutaka ku buryo wa muntu niyishyurwa bizajya bihita bigaragarira muri sisitemu z’ubutaka.
Yongeyeho ko mu gihe iyo sisitemu izajyaho mu mwaka wa 2024/2025, aho uzajya yishyurwa ingurane ubutaka bwe buzajya buhita bwandikwa kuri Leta bityo ntakomeza no kubusorera kandi atakibubyaza umusaruro.
Muyombano yavuze ko abaturage basabwa gutanga inzira ari abafite ubutaka bwagenewe ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba budasorerwa mu gihe butarenze hegitari 2.
Yagize ati: “Inzira batanga ni metero imwe n’igice, kandi muri rusange ubwo butaka, bw’ubuhinzi,ubworozi n’amashyamba, ahagenewe guturwa, aho izo nzira ziri ni inzira bari basanganwe kandi ni inzira nyir’ubutaka abafite uburenganzira bwo kuyimura aho iri agakomeza kuhakoresha”.
lg
November 14, 2024 at 6:32 amNibyo ahantu Leta yongera imihanda henshi igafata kubutaka bwumuturage aliko buriya nubwayo kuko umuturage abusorera niyo abariwe akishyurwa aliko ubutaka bukavaho nka M tr/200 kuzamura kucyangombwa cyubutaka akomeza kwishyuzwa zose uko zanditswe igihe kibarura iyo hagenewe guturwa kandi ubundi byagombye guhita bikorwa na Karere bikimara kuvanwaho abaturage benshi ntabyo bazi babiseye imyaka myinshi nyamara niba ubuyobozi byagombye kubikora uwo mwanya ntibunababwira ko bagomba gukuzaho icyo gice nubwo ali inshingano zayo yo yakira imisoro muyo bavuga bakiriye buli mwaka halimo nayo aba yarakiriwe muburyo butari bwo bazagenzure ahantu hose bongerye imihanda ijya kubigo nkahubakwa ibikorwa remezo amashuli amavuriro nibindi muntara mu migi, yungirije Kigali hafi hose hali ababyishyurira imyaka myinshi batabizi babyumvise ubu