Hari abica Ikinyarwanda nkana ngo baryoshye ibiganiro
Amakuru

Hari abica Ikinyarwanda nkana ngo baryoshye ibiganiro

KAMALIZA AGNES

February 23, 2025

Bamwe mu rubyiruko batuye mu Mujyi wa Kigali bagaragaza ko kuba bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda nabi bakivanga n’izindi ndimi, cyangwa amagambo y’Ikinyarwanda y’urufefeko (Slang), ari uko baba bashaka kuryoshya ibiganiro bakitandukanya n’uko abakuze bagikoresha.

Bavuga ko abakoresha Ikinyarwanda gitomoye ari abakuze, iyo ukiri muto ukagikoresha neza bagenzi bawe bashobora no kuguseka bakwita umusaza cyangwa umukecuru.

Bagaragaza ko Ikinyarwanda bavuga ahanini bagikura mu ndirimbo z’abahanzi, abanyamakuru cyangwa mu makaritsiye mu bigare baba basanzwe bagenderamo.

Ishimwe Kevine yabwiye Imvaho Nshya ati: “Tubikoresha dushaka kwishimisha cyangwa kuvuga ibitandukanyue n’ibyabakecuru. Hari ubwo tuzikura mu ndirimbo z’abahanzi ziba zirimo urufefeko, cyangwa tukanazikoresha bitujemo tugira ngo turyoshye ibiganiro.”

Iganze Mpamo Hertier na we avuga ko kuvuga ‘slang’ bituma bumvikana bo ubwabo ariko bigatuma abandi badashaka ko bamenya ibyo bari kuganira batabyumva.

Ati: “Hagati ubwacu tuba turi kubyumva ariko iyo dushaka kubigira amabanga ntawo byakumvwa n’uwo ari we wese. Akenshi izo mvugo ziva ku mbuga nkoranyamabaga mu bahanzi mu banyamakuru cyangwa nko ku bigo by’amashuri usanga hari amagambo baba bahuriyeho yumvwa na bo ubwabo.”

Yatanze urugero rw’amwe mu magambo bakoresha arimo ‘kwivugutira’ bishatse gusobanura gutereta cyangwa kurambagiza, ‘icyana cyanyoze’, bivuze ko ‘umukobwa yamuriye amafaranga’, n’andi menshi.

Icyakoze nubwo bakoresha izo mvugo bazi ko zishobora kwica ururimi rw’Ikinyarwanda kigatakaza umwimerere wacyo.

Mpamo yagize ati: “Ikinyarwanda cyiza twagikura ku babyeyi bacu kuko nidukomeza kukivuga gutyo igihe kizagera slang zisigare ari zo zivugwa cya kindi cya kera cyibagirane.”

Mu bihe bitandukanye Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ntihwema gusaba Abanyarwanda gukoresha neza ururimi kavukire ndetse n’ababyeyi bakakigisha abana babo kugira ngo rusigasirwe.

Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr. Bizimana Jean Damascene, asaba urubyiruko gukoresha neza Ikinyarwanda kuko ari wo muco uhuza Abanyarwanda kandi rukitandukanya  n’abakeka ko ari abasirimu bava ku mashuri baruvanga n’indimi z’amahanga cyangwa bakarwica nkana.

Yagize ati: “Urubyiruko hari ukuntu bakeka ko kuba umusirimu ari ugutandukana n’Ikinyarwanda wataha wahura na Nyogosenge uti: ‘Uraho Aunt, Howare you?’, kugira ngo umwereke ko hari intera wagezemo. Urabwira hawariyu’ Nyogosenge azi ibyo ari byo? Uramubwira Aunt ibyo arabizi?.”

Icyakoze yagaragaje ko kumenya izindi ndimi z’amahanga no kuziga ari byiza ariko mbere ya byose ari ururimi gakondo.

Ati: “Nimwige neza indimi z’amahanga ariko mbere ya byose banza ururimi rw’iwanyu kuko nirwo ruduhuza, ni rwo gakondo.”

Inteko y’Umuco igaragaza ko kuvuga ururimi gakondo bidasebetse kandi ari wo murage wasinzwe na ba Sokuruza bityo ko kuwubungabunga biri mu biganza bya buri wese.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene

TANGA IGITECYEREZO

  • Theogene Sebagenzi
    February 23, 2025 at 1:01 pm Musubize

    Ibibintu Byiganje Murubyiruko Mubahanzi Aho Araririmba Indirimbo Zikinyarwanda Akavangamo Icyongereza Igiswayire Igifaransa Nizindindimi Nyinshi Niba Arindirimbo Yikinyarwana Arikuririmba Naririmbe Ururimi Rwacu Rwabanyarwanda Berekuducira Umuco Baririmbe Nkimpara .

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA