Inzego zitandukanye zirimo ibigo bya Leta n’Imiryango itari iya Leta biraburira Abanyarwanda kwitondera amarangi bagura yo gusiga mu nzu n’ahandi kuko hari abamo uburozi buboneka mu kinyabutabire cya ‘lead’ gishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima.
Icyo kinyabutabire cya ‘lead’ gikoreshwa cyane mu gukora amarangi y’amavuta, haba mu kuyumisha vuba no gutuma ashashagirana, kiboneka mu nganda z’ibyuma, mu bicuruzwa birimo ibikinisho by’abana, ibikomoka kuri peteroli n’ahandi.
Uburozi bwacyo bwica by’umwihariko abagore batwite n’abana, bugatera indwara zirimo kugwingira k’ubwonko, kanseri, umutima, umuvuduko w’amaraso, kwangirika kw’imitsi itwara amaraso, impyiko, guhuma, kwibagirwa n’izindi.
Inyigo ya 2023, y’Umuryango ubungabunga ibidukikije ukanarwanya ibinyabutabire bibyangiza, ARECO Rwanda Nziza igaragaza ko mu bushakakashatsi bakoreye ku marangi make mu nganda 13, hari ayagaragayemo icyo kinyabutabire ku rwego rwo hejuru haba ku yakorerwa mu Rwanda n’aturuka hanze yarwo.
ARECO Rwanda Nziza igaragaza ko ibipimo byashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) bigaragaza ko nibura ‘Lead’ yo mu irangi ikwiye kuba ingana na PPM 90, ariko ayo marangi yakoreweho inyigo yasanzwemo PPM 2000.
Umukozi muri ARECO Rwanda Nziza Karemera Vincent, avuga ko Abanyarwanda bakwiye kwitondera amarangi mbere yo kugura bakabanza bakareba ku tudobo aba arimo ibiyagize.
Ati: “Kugira ngo kigabanyuke ni ukugenzura ibikoreshwa mu gukora ayo marangi no kugabanya ibyakoreshwa bitera icyo kinyabutabire no gukangurira abantu bakamenya ububi bwayo.”
Bamwe mu bakozi b’inganda zikora amarangi bashimangira ko bakoresheje icyo kinyabutabire igihe kirekire ariko kuva bamenya ububi bwacyo bashatse ibindi bigisimbura.
Umukozi ushinzwe iby’umusaruro (Production Officer) mu ruganda rw’amarangi Ameki Color, Kalisa Callixte, avuga ko hari ibyo bakoreshaga birimo lead ariko bagiye babisimbuza.
Ati: “Hari ibikoresho twakoreshaga birimo lead ariko twagiye tubona abandi bashoramari turazisimbuza. Lead yakoze igihe kinini nko mu marangi yo mu muhanda gusa ubu turi gukoresha ibindi byayisimbuye nka ‘Mixed Dryers’ ariko mbere twakoreshaga uruvange rwa ‘Cobart irimo Lead na Calcium’ ariko ubu turi gukoresha ‘Zirconium’ kandi irakora neza nta kibazo.”
Inzego za Leta zigaragaza ko hakwiye gufatwa ingamba zikomeye zigamije kurwanya uburozi bw’ikinyabutabire cya ‘lead’ kuko cyica ubuzima n’ibidukikije.
Umukozi Ushinzwe Ubugenzuzi bw’Ubwiza (Quality Inspector) mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA), Murenzi John, avuga ko icyo kinyabutabire cyandura vuba kuko hari ubwo cyanduza n’ibikoresho bishyirwa aho icyo kinyabutabire cyasizwe mu irangi.
Murenzi yizeza ko ibikoresho byose byinjira mu gihugu bipimwa ariko hakenewe ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo icyo kinyabutabire kirwanywe burundu.
Ati: “Dutangira kugenzura mu ikorwa ariko ibyo biba byanahereye bikinjira ku mipaka ni byo tugenzura kenshi kandi nubwo OMS yashyizeho ibipimo bya PPM 90 tugize amahirwe byagera no kuri PPM 60 dufatanyije.”
Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) Ngirabakunzi Octavier, avuga ko icyo kinyabutabire cy’uburozi cyugarije ubuzima ariko ingamba zafashwe zirimo gukomeza kwigisha ububi bwacyo, gukaza amategeko no gukorana n’izindi nzego hakorwa ubugenzuzi mu nganda n’ibindi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) na cyo gisaba inganda zikora amarangi gukurikiza amabwiriza agenga ubuziranenge.
Kivuga kandi ko hari Komite Tekiniki yihariye ishyiraho amabwiriza ku marangi, ikorana n’izindi ku rwego rw’Akarere, muri Afurika ndetse no ku rwego Mpuzamahanga.
OMS igaragaza ko umwana umwe muri batatu agirwaho ingaruka n’uburozi bwa ‘lead’, mu gihe abarenga miliyoni 1.5 bapfa buri mwaka bazize ingaruka zayo.

