Abafite ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baruhukiye mu nzibutso za Bigogwe na Nyundo mu Karere ka Rubavu, barasaba ko hashyirwamo ibimenyetso by’amateka yanditse kugira ngo amateka akomeze kubungwabungwa ngo azanamenywe n’abazavuka nyuma.
Bavuga ko nubwo izi nzibutso zifite agaciro gakomeye mu kwibuka, kuba nta bimenyetso bigaragaza amateka yaziranze bihari, bituma hari impungenge ko amateka ashobora kuzagenda azimira uko abayirokotse bagenda basaza.
Umwe mu barokotse Jenoside utuye mu Murenge wa Nyundo yagize ati: “Turasaza, abazi neza ibyabaye bagenda bagabanyuka. Iyo ugiye ku rwibutso ugasanga nta mateka ahari, birababaje kuko n’abana bacu ntibazamenya ibyabaye hano neza, kuko nta kimenyetso kigaragara gihari.”
Undi warokotse Jenoside wo mu gace ka Bigogwe na we yagaragaje impungenge nk’izo, agira ati: “Twifuza ko hashyirwaho ibimenyetso bisobanura amateka y’aha hantu. Nituramuka tudahari, amateka azabura uyavuga neza, kandi ni ngombwa ko akomeza kubaho, no kumenyekana, kandi ibitagira ibimenyetso birazimira.”
Perezida wa Ibuka mu karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard, ashimangira ko gushyira ibimenyetso by’amateka muri izi nzibutso ari ngombwa kandi bikwiye kwihutishwa.
Yagize ati: “Ni ingenzi cyane ko izi nzibutso zishyirwamo amateka yanditse kandi asobanutse. Ibi bizafasha cyane urubyiruko gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko abazi ayo mateka bageze mu za bukuru. batagihari, amateka ashobora kuzimira, ndifuza ko iki kibazo ubuyobozi bukibonera umuti byihuse.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko iki kibazo bukizi kandi hari gahunda yo kugikemura mu buryo burambye.
Yagize ati: “Tuzabanza twemeranye ku mateka agomba gushyirwa muri buri rwibutso, yaba urwa Bigogwe n’urwa Nyundo. Turateganya kuzabikora icyarimwe, ntituzabanze rumwe ngo dukurikizeho urundi. Umwaka w’ingengo y’imari utangira muri Nyakanga, tuzatangira gukora inyigo, hanyuma dushyireho isoko ryo kubishyira mu bikorwa.”
Urwibutso rwa Nyundo rumaze imyaka 10 rwubatswe, rukaba ruruhukiyemo imibiri isaga 1,000 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe urwa Bigogwe rumaze imyaka ibiri gusa rwubatswe, ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 9.
Abaturage n’abarokotse Jenoside bakomeje gushimangira ko gushyiraho ibimenyetso by’amateka muri izi nzibutso atari ugusigasira amateka gusa, ahubwo ari n’inzira yo gukomeza kwigisha no kurinda ko Jenoside yakongera kubaho ukundi.

