Umuryango Nyafurisha Utsura Ubuziranenge (ARSO) watangaje ko ukomeje gushaka uburyo bwo gushyiraho ibwiriza rimwe ry’ubuziranenge mu bihugu 54 by’Afurika hagamijwe korohereza isoko ibyo bihugu bihuriyeho ry’Afurika (AfCTA) ndetse no kugabanya ikiguzi cy’ibipimwa inshuro zirenze imwe mu gihe bijyanywe gucururizwa mu bindi bihugu.
Byagarutsweho mu Nama ya ARSO iteraniye i Kigali yatangiye kuva tariki ya 3 ikazageza tariki ya 6 Werurwe 2026. Iyo nama ihuje inzobere zo mu bihugu bitandukanye by’Afurika, zirimo kwiga uko hashyirwaho amabwirira amwe ku birango 26 byo mu rwego rw’imyenda n’inkweto bikemerwa ku rwego rw’Afurika.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gushyiraho amabwiriza y’Ubuziranenge mu Kigo cy’u Rwanda Gitsura Ubuziranenge (RSB), Gatera Emmanuel yashimangiye ko iryo bwiriza rimwe ku buziranenge bw’ibicuruzwa by’Afurika rizafasha ubucuruzi mu buryo bufatika kandi u Rwanda rushyigikiye iyo gahunda.
Yagize ati: “Icyo bidufasha mu bucuruzi biba nk’ururimi rumwe rukoreshwa. Ubu turimo kuganira cyane kuri serivisi z’imyenda murabizi ko ari byo twahisemo mu guteza imbere igihugu n’ubukungu bwacyo.”
Yunzemo ati: “Ubu turimo gutekereza ko niba tuvuze amabwiriza agenga umwenda w’umunyeshuri, ibyubaharizwa bibe ari bimwe mu Rwanda, Kenya, mu Kirwa cya Maurice, Cape Verde n’ahandi.”
Uwo muyobozi ashimangira ko mu gihe ibihugu by’Afurika bifite inganda ziyongera umunsi ku munsi, hakwiye no gushyirwaho amabwiriza ahuriweho azifasha mu gucuruza ibyo zikora nta nkomyi.
Umunyamabanga Mukuru wa ARSO Dr. Nsengimana Hermogene yashimangiye ko iryo bwiriza rimwe ku bicuruzwa by’Afurika, nirijyaho rizagabanya ikiguzi cyagenderaga mu gupima ubuziranenge bw’ibicuruzwa biva mu gihugu, bijyanwa gucururizwa mu bindi bihugu.
Yagize ati: “Turateganya ko umugabane w’Afurika wakoreshaga ibwiriza rimwe, kugira ngo tugabanye umubare w’amafaranga atangwa muri Laboratwari mu kugira ngo bapime ibicuruzwa, ibyo bikazanadufasha kwemera ibicuruzwa biturutse mu bindi bihugu tutiriwe dupima.”
Imibare itangwa na RSB igaragaza kugeza ubu mu Rwanda hari inganda zirenga 40 zimaze kubona ibirango by’ubuziranenge, byemewe ku rwego rw’Umugabane w’Afurika, aho zikora amoko y’ibicuruzwa 72 atandukanye.
Biteganyijwe ko tariki ya 5 Werurwe u Rwanda ruzasinyana amasezerano y’ubufatanye n’ibihugu bya Zimbabwe na Repubulika ya Congo, agamije guhuza ibirango by’ubuziranenge no koroherezanya mu bucuruzi.
Ni mu gihe iyo nama ya ARSO izasozwa n’igikorwa cyo guha ibyemezo by’ubuziranenge ibigo bito n’ibiciriritse 32 byo mu Rwanda bifite ibicuruzwa 72, birimo ibikorwa ibiribwa bikomoka ku bigori, ingano, imyumbati, ibigori, umuceri n’ubuki, bikaba byaremejwe ARSO na RSB, binyuze mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibipimo by’Afurika byahujwe mu rwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa.



