Mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 7 n’iya 8 Werurwe 2026, mu Ntara y’Amajyepfo hazabera irushanwa rya Volleyball “Memorial Kayumba” ritegurwa n’ishuri rya Groupe Scolaire Officiel de Butare mu rwego rwo kwibuka Padiri Kayumba wigeze kuba Umuyobozi waryo aho biteganyijwe kuzakinwamo n’indi mikino irimo n’uw’igisoro.
Padiri Kayumba Emmanuel wabaye Umuyobozi w’iryo shuri rizwi nk’Indatwa n’Inkesha, yitabye Imana mu 2009. Kuva mu 2010 hatangijwe irushanwa rya Volleyball rigamije kumwibuka kuko na we yari umukunzi ukomeye w’uyu mukino.
Iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro yaryo ya 16 rizitabirwa n’amakipe ya Volleyball akina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo n’abagore, abakiri bato mu bahungu ndetse n’abakanyujijeho muri uwo mukino.
Padiri Hakizimana Charles yavuze ko uyu mwaka wihariye.
Yagize ati: “Twashyizemo icyiciro gishya cy’imikino gakondo irimo igisoro gikundwa cyane n’abatuye mu Karere ka Huye no hirya no hino mu Gihugu kandi bizongera uburyohe bw’irushanwa.’’
Yongeyeho ati: “Irushanwa rigenda ryaguka buri mwaka, hari amakipe asanzwe yitabira n’amashya yo mu gihugu. Turishimira ko indatwa haba abakinnye volleyball n’indi mikino izinjira muri iki gikorwa mu buryo bwihariye ukabona igisoro kigiye kongera imbaraga kurushaho’’.
Mu bagabo bakina icyiciro cya mbere hamaze kwiyandikisha amakipe ya REG, Gisagara, APR, Kirehe,IPRC Ngoma, IPR Musanze, KVC, East Africa University na Kepler mu gihe mu bagore hiyandikishije APR, RRA, Kepler, IPRC Kigali, Ruhango, Police na East Africa University.
Mu cyiciro cy’abahungu bakiri bato harimo GSOB, Collège du Christ Roi Nyanza, P.S. Virgo Fidelis, Kaminuza y’u Rwanda (UR), GS. St Joseph Kabgayi, Nyarunguru VC, Rusumo High School, Gitisi, C.St. Ignace Mugina, Nyanza TSS (Eto Gitarama), APE Rugunga, GS Kabare n’irerero rya Gisagara VC.
Ibibuga bizakoreshwa uyu mwaka ni ibyo muri Groupe Officiel de Butare, mu gihe kandi na Gymnase ya Gisagara n’iya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye zishobora kwifashishwa mu gihe cy’imvura.
Mu mwaka ushize wa 2025, Gisagara VC ni yo yegukanye iri rushanwa mu bagabo naho APR WVC iryegukana mu bagore.



