Haringingo Francis Christian yatangajwe nk’umutoza mushya wa Rayon Sports, asimbuye Bruno Ferry uheruka gutandukana na yo. Ibi byatangajwe n’iyi kipe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 31 Werurwe 2026 binyuze mu itangazo bashyize ahagaragara.
Haringingo ni umwe mu batoza bari kwitwara neza muri Shampiyona y’u Rwanda dore ko asize Kiyovu Sports yatozaga ku mwanya wa 6 n’amanota 39, umwanya mwiza yaherukagaho ubwo hari mu mwaka w’imikino wa 2021/22 ubwo yabaga iya 2.
Uyu mutoza yaherukaga muri Gikundiro mu 2023 icyo gihe yayihesheje Igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC ku mukino wa nyuma ndetse isoza Shampiyona iri ku mwanya wa gatatu.
Azungirizwa na Dusange Sacha nk’umutoza wungiriza wa mbere na Lomami Marcel uzaba ari uwa kabiri. Andi makipe yatoje mu Rwanda arimo Police FC, Mukura VS na Bugesera FC.
