Haruna Niyonzima yasezeye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga
Amakuru

Haruna Niyonzima yasezeye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga

SHEMA IVAN

March 3, 2026

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, wabaye na kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima, yemeje ko yahagaritse gukina umupira w’amaguru.

Uyu mukinyi yabitangarije The New Times, yemeze ko atazongera gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, ndetse ari gutegura igikorwa cyo kubishyira ku mugaragaro.

Ati “Nahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga. Mu minsi ya vuba turategura umukino wo kubishyira ku mugaragaro. Twavuganye n’Ishyirahamwe ry’Umupira mu Rwanda (FERWAFA) kuri uwo mukino kandi twizeye neza ko bizakunda. Ni umwanya uzaba ari mwiza ku bafana n’abakinnyi ntabwiye ko nasezeye.”

Yunzemo ati: “Nakoze byinshi nari nshoboye mu mupira w’amaguru, ubu ni umwanya wo kureba ibindi bimpa amahirwe. Ndacyafite imbaraga zo gukina, ariko ni byiza ko nshyira imbaraga ku masomo yanjye natangiye yo gutoza.”

Uyu ni umukinnyi utazibagirana mu mateka ya ruhago mu Rwanda kuko yakozemo byinshi ndetse anayifasha mu bihe bitandukanye haba mu kibuga no hanze yacyo.

Urugendo rwa Haruna Niyonzima

Yatangiye gukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu 2006 ariko ahera mu ikipe y’abakiri bato cyane ko yari akiri umwana.

Urwego yagaragaje mu ishuri yatangiye gukiniraho ruhago rya College Inyemeramihigo aho yabifatanyaga n’amasomo, ryamugaragarije abatoza bakomeye bituma yisanga muri Etincelles FC.

Ntibyatinze mu 2007 Rayon Sports iramubenguka ihita imukura mu Karere ka Rubavu, ajya gukomereza umupira mu Mujyi wa Kigali aho yatangiye kumva ko uzamutunga ndetse ukanamugeza ku nzozi ze.

Muri uwo mwaka umutoza w’Ikipe y’Igihugu icyo gihe, Josip Kuže, witabye Imana mu 2013, yaramuhamagaye amuha amahirwe yo gutangira gukinira ikipe nkuru y’Amavubi.

Ku mukino wa mbere yagaragayemo, yahise yinjiza ibitego bibiri abitsinze Guinée Équatoriale mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro, kimwe ku munota wa 57 ndetse n’ikindi ku wa 77.

Uwo mukino awufata nk’uw’amateka mu rugendo rwe rwa ruhago kuko gukinira ikipe y’igihugu ugahita unatsinda igitego bigaragaza ubuhanga no gukora cyane.

Ku myaka 34 yakiniye Ikipe y’u Rwanda imikino irenga 110 kuko ari mu bakinnyi bake ku Isi babashije kubikora mu makipe y’ibihugu byabo.

Niyonzima wari umenyerewe mu kibuga hagati, yakunze gufasha bagenzi be kuba batsinda ibitego ariko na we ntiyari kwiburira kuko yayitsindiye ibigera kuri bitandatu.

Mu myaka 17 mu ikipe y’igihugu kandi yayibayemo nk’umujyanama w’abakinnyi bagenzi be by’umwihariko igihe yari amaze gukura kuko yabaye kapiteni wayo igihe kinini mbere yo guha igitambaro abandi barimo na Bizimana Djihad ugifite kugeza ubu.

Umwanya mwiza (64) u Rwanda rwagize ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, ni igihe Haruna yari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu mu 2015.

Gukina n’amakipe akomeye n’imikino myiza mu Amavubi byatumye amakipe yo muri Tanzania amubenguka harimo Young Africans na Simba SC yakiniye bituma aba ikimenyabose muri Afurika.

Usibye Rayon Sports na Etincelles FC yakiniye mu Rwanda, yanyuze no muri APR FC hagati ya 2007 na 2011, akinira AS Kigali na Al Ta’awon yo muri Libya.

Haruna wasezeye mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ mu 2024, nta kipe aheruka gukinira nyuma yo kuva muri AS Kigali yakiniraga mu mwaka ushize w’imikino wa 2024/25.

Imbaraga ze no kwitanga byatumye akomeza gukina ndetse akaba ari na we wenyine ukibishora ugereranyije na bagenzi be bakinanaga mu 2009 mu Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 20.

Haruna afite impamyabushobozi yo ku rwego rwa C yabonye muri 2019, itangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).

Mu minsi ishize aherutse gutorwanywa mu batoza 13 b’Abanyarwanda bafasha abakiri bato kuzamura impano mu mupira w’amaguru bazajya muri Espagne guhabwa amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru kugira ngo barusheho kongera ubumenyi n’ubushobozi bwabo mu gutoza.

Haruna Niyonzima ari mu bakinnyi beza babaye muri Shampiyona ya Tanzania
Haruna Niyonzima yanyuze muri Rayon Sports

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA