Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2024 hizihizwa isabukuru y’imyaka 79 igisasu kirimbuzi kirashwe kuri Hiroshima mu Buyapani.
Ku ya 6 Kanama 1945, ni bwo harashwe igisasu kirimbuzi (bombe atomique) hejuru y’umujyi wa Hiroshima, mu Buyapani, byatumye Intambara ya Kabiri y’Isi yose irangira.
Kuva icyo gihe, ku Isi hose habaye ubwoba kubera ko amakimbirane ashobora kwangiza burundu ikiremwamuntu.
Igisasu kirimbuzi Little Boy (agahungu gato) cyatewe mu mujyi wa Hiroshima ku itariki ya 6 Kanama 1945, kirashwe n’ingabo z’Amerika cyahitanye abaturage 140 000.
Mu rwego rw’Isi yose, Umuryango w’amahoro usaba ko intwaro za kirimbuzi zavaho burundu kandi irategura imyigaragambyo saa tanu ahitwa Rennes.
Ku ya 6 Kanama 1945, ikirere cyari cyifashe neza mu mujyi wa Hiroshima ubwo saa mbiri n’iminota 16 n’amasegonda 22 za mu gitondo igisasu cya mbere cya kirimbuzi cyaturikiye hejuru y’umujyi wa Hiroshima. Mu masegonda make, abantu ibihumbi mirongo bahatakarije ubuzima.
Roland Nivet, umuvugizi w’Umuryango w’amahoro, yakoze ingendo nyinshi mu Buyapani. Yibutse uruzinduko rwe rwa mbere i Hiroshima.
Kurasa igisasu cya kirimbuzi n’indege y’Abanyamerika B-29 ku mujyi wa Hiroshima mu Buyapani ku ya 6 Kanama 1945, hanyuma nyuma y’iminsi 3 Amerika yateye ikindi gisasu Fat Man (umugabo ubyibushye) mu mujyi wa Nagasaki gihitana abasaga 80 000, byagize uruhare mu kwigarurira u Buyapani binashyira iherezo ku Ntambara ya kabiri y’Isi yose.
Muhawenayo Jean Cloude
August 6, 2024 at 12:23 pmNGEWE MBONA AMERIKA UWAYIKORAHO IPEREREZA NAYO HARIBYINSHI YARYOZWA UKURIKIJE ABOBANTU BAGIYEBICWA NIBYO BITWARO BYAKIRIMBUNGEWE MBONA AMERIKA UWAYIKORAHO IPEREREZA NAYO HARIBYINSHI YARYOZWA UKURIKIJE ABOBANTU BAGIYEBICWA NIBYO BITWARO BYAKIRIMBUZI.
Nsabimana Sebuhahara Igikobwa
August 6, 2024 at 12:41 pmIMPAMVU AMERIKA IKOMEJE KWAMAGANA INTWARO KIRIMBUZI NUKO IBIHUGU BIMWE BAZIRANA BIFITE INTWARO KIRIMBUZI NONEHO AMERIKAYO IKAVUGA ITI IBIBIHUGU NKU UbushiIMPAMVU AMERIKA IKOMEJE KWAMAGANA INTWARO KIRIMBUZI NUKO IBIHUGU BIMWE BAZIRANA BIFITE INTWARO KIRIMBUZI NONEHO AMERIKAYO IKAVUGA ITI IBIBIHUGU NKU Ubushinwa
Iran
Koreya ya ruguru
Uburusiya NIBINDI BYINSHI TUTAVUGA RUMWE KANDIBIFITE INWARO KIRIMBUZI BIRAMUTSE BIDUTERANIYE NTANUWAZO KUVUGA KO AMERIKA YABAYEHO AMERIKA IKAVUGA ITI IBYO TWAKOREYE IROSHIMA IBIBIHUGU TUTUMVA RUMWE TWEBWEHO BYARUSHAHO NINAYO MPAMVU AMERIKAYO IVUGA ITI REKA DUSHYIREHO AMASEZERANO YOGUHAGARIKAGUKORA INWARO KIRIMBUburusiya NIBINDI BYINSHI TUTAVUGA RUMWE KANDIBIFITE INWARO KIRIMBUZI BIRAMUTSE BIDUTERANIYE NTANUWAZO KUVUGA KO AMERIKA YABAYEHO AMERIKA IKAVUGA ITI IBYO TWAKOREYE IROSHIMA IBIBIHUGU TUTUMVA RUMWE TWEBWEHO BYARUSHAHO NINAYO MPAMVU AMERIKAYO IVUGA ITI REKA DUSHYIREHO AMASEZERANO YOGUHAGARIKAGUKORA INWARO KIRIMBUZI.