Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje amajwi y’agateganyo ku Badepite bahagarariye ibyiciro byihariye, yavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yabaye kuva ku itariki ya 14-16 Nyakanga 2024.
Abo badepite bose hanwe ni 27 barimo abahagarariye abagore 24, abahagarariye urubyiruko 2 n’umwe uhagarariye abafite ubumuga.
Mu cyiciro cy’abagore
Abatowe mu Mujyi wa Kigali uhagarariwe n’abagore babiri
Ni Kanyange Phoibe wagize amajwi 82,78% na Gihana Donatha wagize 76,08%,
Mu Ntara y’Amajyaruguru ihagarariwe n’abagore bane
Hatowe Uwamurera Olive yagize 79,35%, Mukarusagara Eliane agira 79,33%, Ndangiza Madina yagize 74,04% , Izere Ingrid Marie Parfaite agira 73,32%.
Mu Ntara y’Amajyepfo ihagarariwe n’abagore batandatu
Abatsinze barimo Tumushime Francine wagize 77,34%, Uwumuremyi Marie Claire yagize 73,83%, Uwababyeyi Jeannette yagize 71,68%, Kayitesi Sarah agira 68,56%, Mukabalisa Germaine yagize 66,73% na Tumukunde Gasatura Hope wagize 65,9%.
Intara y’Iburasirazuba ihagarariwe n’abagore batandatu
Abatsinde harimo Kazarwa Gertrude yagize amajwi 62,06% , Mushimiyimana Lydie yagize 61,64%, Kanyandekwe Christine agira amajwi 58,81%, Mukamana Alphonsine yagize 57,76%, Umwingabire Solange yagize 57,69% na Mukarugwiza Judith wagize 55,37%.
Intara y’Iburengerazuba
Hatsinze Ingabire Aline yagize amajwi 72,2%, Mukandekezi Francoise yagize 66.6%, Nyirabazayire Angelique yabonye amajwi 65,4%, Muzana Alice yagize 60,9%, Sibobugingo Gloriose yagize amajwi 60,3% na Uwamurera Salama wagize 53,9%.
Ku cyiciro cy’urubyiruko
Ni icyiciro gihagarariwe n’abantu babiri
Abatsinze ni Umuhoza Vanessa Gashumba wagize amajwi 73,72% na Icyitegetse Venuste wagize 62,35%.
Icyiciro cy’abafite ubumuga
Ni icyiciro gihagarariwe n’umuntu umwe
Umudepite uhagarariye abafite ubumuga ni Mbabazi Olivia wagize amajwi 59,90%.
NEC yatangaje ko amajwi ya burundu y’ibyavuye mu matora izayashyira ahagaragara bitarenze tariki ya 27 Nyakanga 2024.