Hatangajwe gahunda nshya ya Gerayo Amahoro mu isura nshya
umutekano

Hatangajwe gahunda nshya ya Gerayo Amahoro mu isura nshya

KAYITARE JEAN PAUL

October 17, 2025

Polisi y’u Rwanda yatangije gahunda yiswe ‘Turindane, tugereyo amahoro’ iri mu isura nshya ya Gerayo Amahoro. Ni gahunda izagirwamo uruhare na buri wese hagamijwe kugabanya impanuka zo mu muhanda.

Insanganyamatsiko y’iyi gahunda ya Gerayo Amahoro iri mu isura nshya igira iti ‘Turindane, tugeraneyo amahoro.

ACP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, agaragaza ko itandukaniro ry’iyi gahunda n’iya Gerayo Amahoro yari isanzwe, ari ugukangurira ubufatanye n’uruhare rwa buri wese.

Agira ati: “‘Turindane, Tugereyo Amahoro’ igishya izanye, ni uko dushaka ko buri umwe wese agira uruhare mu kuzuza inshingano ze ariko no kwibutsa mugenzi we uburyo agomba kwitwara mu muhanda kuko twese tugomba kuwubamo.”

Itandukaniro hagati ya ‘Turindane, tugereyo amahoro’ na ‘Gerayo Amahoro’ ACP Rutikanga avuga ko gahunda ya mbere yari igamije kwigishaga amategeko, ibyo kwirinda n’ibyo utwaye ikinyabiziga yemerewe n’uko abanyamaguru bigomba kwambuka umuhanda banyuze mu nzira yagenwe.

Akomeza avuga ati: “Kwirinda kwanjye, kuzagira agaciro nindinda na mugenzi wanjye mu muhanda tugendamo.”

Polisi y’u Rwanda igaragaza ko abagenzi bicara muri bisi bagahitamo kurebera uko umushoferi atwara uko ashatse, bose bagaceceka bakaza kubivuga bavuyemo amahoro.

Abagenzi bumvikana bavuga ko umushoferi yabatwaye nabi mu gihe bageze iyo bajya ndetse akaba ari bwo batanga amakuru.

Polisi ishishikariza abagenzi batega moto kubanza kuganira n’abashoferi mbere y’uko batangira urugendo, umugenzi akavuga uburyo ashakamo gutwarwamo, cyane ko abe aributwarwe kandi akishyura.   

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga, agira ati: “Iyo abantu bagiye muri bisi bananizwa n’iki kubwira shoferi, bati shoferi ubuzima bwacu buri mu maboko yawe!

Bavandi, polisi iba ku muhanda, dufite kamera ariko kariya kaguru gakandagiye ku muriro nta mupolisi ukariho, ikiba gisigaye ni wowe mugenzi wo kubwira shoferi uti twebwe turashaka kugera iyo tujya amahoro.”

Ku rundi ruhande, polisi ivuga ko umugenzi afite uburenganzira bwo kubwira umushoferi kugendera ku muvuduko wagenwe.

Ati: “Muri bisi hari abumva ko bagomba kwiruka ariko umutekano ni rusange, n’uwonguwo ubwira umushoferi kwihuta na we akeneye umutekano, burya abyibuka iyo ibintu bimaze gukomera ariko ntabwo twagenda dutyo.”

Kuva muri Mutarama kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2024, mu Rwanda habaye impanuka zo mu muhanda zisaga 9 000 zirimo izahitanye ubuzima bw’abantu 350.

Hashize imyaka Itandatu Polisi y’u Rwanda itangije ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bugamije gukangurira buri wese ukoresha umuhanda guhindura imyumvire, agafata ingamba ziganisha ku kugira uruhare ku mutekano we bwite n’uw’abandi basangiye umuhanda.

Kuva ubu bukangurambaga butangiye, hagaragaye impinduka ku mpanuka ziba buri mwaka, abazitakarizamo ubuzima n’abo zikomeretsa.

Mu mwaka wa 2024, impanuka zaragabanutse ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2023.

Muri rusange impanuka zabaye zagabanyutseho 10%, abazitakarijemo ubuzima bagabanyuka ku kigero cya 50% naho abatwara amagare bakunze kwibasirwa n’impanuka zo mu muhanda, impanuka zabaturutseho zigabanyuka ku kigereranyo cya 17%, bigaragaza impinduka zifatika mu myitwarire y’abakoresha umuhanda.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA