Hatangajwe igihe Tour du Rwanda 2026 izabera
Siporo

Hatangajwe igihe Tour du Rwanda 2026 izabera

SHEMA IVAN

October 15, 2025

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), ryatangaje ko Isiganwa mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare rizenguruka Igihugu “Tour du Rwanda 2026” rizatangira tariki 22 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2026.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukwakira 2025, ni bwo Ishyirahamwe FERWACY ryatangaje ko UCI yemeje ko Tour du Rwanda ya 2026 izaba guhera mu mpera za Gashyantare.

Iri rushanwa rizenguruka u Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya 18 kuva ribaye mpuzamahanga.

Muri uyu mwaka, iryo siganwa ryegukanywe na Umufaransa Fabien Doubey ukinira TotalEnergies yo mu Bufaransa.

Ni ku nshuro ya munani Tour du Rwanda igiye kuba iri ku rwego rwa 2,1; inshuro ndwi ziheruka zegukanywemo inshuro enye n’Abanyeritereya Merhawi Kudus (mu 2019), Natnael Tesfazion (mu 2020 na 2022) na Henok Mulubrhan 2023, n’Umunyesipanye Cristian Rodriguez wayitwaye muri 2021 n’Umwongereza Joseph Black mu 2024.

Kuva iri siganwa ryazamurwa kuri 2.1, Mugisha Moïse ni we watwaye agace muri iri siganwa, mu gihe nta Munyarwanda urabasha kuryegukana.

Gahunda y’amakipe azitabira ndetse n’inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2026, izatangazwa mu kwezi k’Ugushyingo 2025.

Umufaransa Fabien Doubey niwe wegukanye Tour du Rwanda 2025
Tour du Rwanda 2026 yashyizwe tariki 22 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA