Abahanga mu buhinzi basaga 350 bize mu Rwanda no mu mahanga, bazwi nka ba Agoronome, bishyize hamwe bashinga umuryango witwa ROPAAS (Rwanda Organization of Professional Agricultural Advisory Services), ugamije guteza imbere ubujyanama mu buhinzi hagamijwe kongera umusaruro no kuwubyaza inyungu.
Iri huriro ryatangijwe ku mugaragaro na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ku wa 26 Werurwe 2026, rikaba riteganyijwe kuzagira uruhare rukomeye mu kunganira Leta mu gushyira mu bikorwa gahunda zo kongera umusaruro w’ibihingwa, by’umwihariko binyuze mu byanya bigega.
Umuyobozi Mukuru wa ROPAAS Ntabana Innocent yavuze ko intego nyamukuru y’uyu muryango ari ugufasha abahinzi kubona ubujyanama bugezweho, bubafasha guhinga kinyamwuga no kongera umusaruro.
Yagize ati: “ROPAAS ihuza abajyanama mu buhinzi kuva ku rwego rwo guhinga mu murima kugeza umusaruro ugeze ku isoko. Ibi bijyanye na politiki ya Leta igamije kongerera uruhare abikorera mu guteza imbere ubuhinzi.”
Yakomeje avuga ko n’ubwo ubujyanama mu buhinzi bwajyaga bukorwa, hakenewe kubushyira ku murongo unoze no kubwegereza abahinzi, kugira ngo babone ibikenerwa byose birimo imbuto z’indobanure, ifumbire ndetse n’amasoko y’umusaruro.
Yashimangiye ko ubuziranenge bw’umusaruro ari ingenzi ku masoko, ati: “Abaguzi b’umusaruro w’u Rwanda bita cyane ku bwiza bwawo. Iyo butujuje ibisabwa, igiciro kiragabanuka cyangwa ntibawemere rwose.”
Uyu muyobozi yagaragaje ko igishya ROPAAS izanye ari uguhuza ubumenyi n’ubucuruzi, aho abajyanama bazafasha abahinzi kubona inyongeramusaruro no kubahuza n’amasoko, na bo bakishyurwa hashingiwe ku musaruro wiyongereye.
ROPAAS igizwe n’inzobere mu buhinzi mu byiciro bitandukanye birimo kuhira, guhinga imbuto z’indobanure, gufumbira no kurwanya indwara z’ibihingwa, bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu.
Uyu muryango kandi uzashyiraho amahame agenga umwuga w’ubujyanama mu buhinzi, unafashe abanyamuryango gukorana n’abahinzi mu buryo bwo gusaranganya inyungu zituruka ku musaruro wiyongereye.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Kanama Olivier yavuze ko gushyira ubujyanama bwa kinyamwuga mu buhinzi bizatanga umusaruro ugaragara.
Ati: “ROPAAS izatuma abajyanama mu buhinzi bakora kinyamwuga kandi begere abahinzi kurushaho, bitandukanye n’uko byakorwaga na Leta yonyine. Ibi bizafasha kongera umusaruro ku buryo bufatika.”
Nubwo iri shyirahamwe ryatangijwe bwa mbere muri Kamena 2022, kuri ubu ni bwo ritangijwe ku mugaragaro. Leta ikaba iteganya kurikoresha mu guteza imbere ubuhinzi, cyane cyane mu micungire y’ibyanya bigega bigamije kubika umusaruro no kuwushakira amasoko.

