Umwaka w’umuco na siporo mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 watangirijwe muri Lycée de Kigali, witezwemo kugaragaza impano zizakurikiranwa kugira ngo zizavemo abakinnyi beza b’ejo hazaza.
Ibyo birori ngarukamwaka byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ukwakira 2025, byitabirwa n’abarimo Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n’abandi bayobozi ba siporo mu mashuri n’amashyirahamwe y’imikino.
Nyuma ya siporo rusange no kwerekana ubuhanga abana bafite mu mikino n’umuco, hakurikiyeho gufungura ku mugaragaro uyu mwaka w’imikino wa 2025/26.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino n’Umuco mu Mashuri (FRSS), Karemangingo Luke, yavuze ko guhuza ibikorwa kw’izi nzego zose bizakemura ibibazo biri mu marushanwa y’abato, ahanini ku babeshya imyaka no ku buke bw’ibikorwa remezo.
Ati: “Twafatanyije kugira ngo tugabanye ibibazo n’imbogamizi zihari zirimo kubona ibikorwa remezo kandi Minisiteri ya Siporo yaduhaye icyizere. Minisiteri y’Uburezi na yo yatwemereye ko ibigo byose bizakina amarushanwa y’amashuri kandi hagahoraho isaha y’imikino buri munsi.”
“Ikindi kiri gukorwa ni uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bwuzuzwamo umwirondoro wa buri mwana, ku buryo aho azajya ajya hose imyaka ye izajya igaragara bidasabye kumusaba kwizanira ibyangombwa. Icyo gihe ababeshya imyaka bazagaragara byoroshye banafatirwe imyanzuro.”
Minisitiri Mukazayire yasabye abana kudapfusha ubusa amahirwe y’amarushanwa babona, ahubwo bakayabyaza umusaruro bayifashisha mu gukangura impano zabo.
Ati: “Impano z’abana ni imwe mu nkingi zikomeye z’iterambere rya siporo yacu. Gushyira hamwe rero kw’izi nzego zose bizadufasha kugira umubare munini w’abakina mu marushanwa akomeye twakira hano iwacu.
Uko byari bimeze biraduha icyizere kuko abana bose bari gukina amarushanwa y’abato ni abava muri izi gahunda zose dushyiraho. Hari icyizere rero ko mu minsi iri imbere tuzaba dufite abakinnyi benshi mu mikino yose.”
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Nsengimana Joseph, yibukije abanyeshuri ko gukina cyangwa gukora siporo bidakuraho guharanira kugira amanota meza mu ishuri.
Ati: “Ushobora kwiga ukanakora siporo. Ahubwo ni ngombwa kubikora byombi birajyana.”
Imikino izakinwa irimo Umupira w’Amaguru, volleyball, basketball, handball, imikino ngororamubiri, koga, karate, judo, Taekwondo, city ball, sitting volleyball, tennis table, rugby, beach volleyball na basketball y’abakina ari batatu.
Imikino yo mu mashuri ikinwa mu byiciro birimo abiga mu mashuri yisumbuye [batarengeje imyaka 20] ndetse n’abo mu mashuri abanza batarengeje imyaka 15.
Iyo mikino ihera ku rwego rw’Umurenge aho abitwaye neza bazahatana ku rwego rw’igihugu.
Amashuri yitwaye neza azahabwa ibikoresho by’imikino itandukanye, abakinnyi bitwaye neza bazashyirwa muri porogaramu ya Isonga, n’ibindi byinshi.
Ayo mashuri kandi azahagararira u Rwanda mu mikino ihuza Ibigo by’Amashuri muri Afurika y’Iburasirazuba (FEASSSA) izabera i Dar Salaam muri Tanzania.
Biteganyijwe ko umwaka w’imikino uzasozwa mu kwezi kwa Gicurasi 2026 ku rwego rw’igihugu.