Hatangiye kumvwa abashinja Rwamucyo ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu Mahanga

Hatangiye kumvwa abashinja Rwamucyo ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Imvaho Nshya

October 8, 2024

Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwakomeje kuburanisha urubanza rw’Umunyarwanda, Eugene Rwamucyo ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakoreye Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ku gicamunsi cy’o’ejo ku wa Mbere tariki 07 Ukwakira 2024, Urukiko rwumvise Jean Francois Dupaquier, umunyamakuru n’umwanditsi w’Umufaransa w’imyaka 78. 

Dupaquier yabwiye Urukiko ko nta muntu uvuka ari umujenosideri, ko Jenoside kandi itaba impanuka ahubwo ibyarwa n’ingengabitekerezo igashoboka kubera abacurabwenge baba barayitekereje bakayicengeza mu bantu.

Muri uru rubanza havuzwe ko mu Rwanda muri Repubulika ya mbere habayeho igitekerezo cyo gutsemba Abatutsi, ibyo bikagaragazwa n’imbwirwaruhame zavuzwe inshuro nyinshi na Perezida Grégoire Kayibanda guhera mu 1963.

Abatutsi babwirwaga kenshi ko bazatsembwa iyo ikaba yari Jenoside.

Muri Repubulika ya Kabiri ubwo Jenoside yatangiraga, umugambi wa Jenoside washyizwe mu bikorwa ariko ushakirwa imvugo izatuma abanyamahanga batabasha kumva ibyavugwaga, ibyo byakozwe n’abantu benshi barimo na Eugène Rwamucyo igihe uwari Minisitiri w’Intebe, Jean Kamabanda yajyaga gushishikariza Abanya-Butare kurimbura Abatutsi.

Izo mvugo zihisha Jenoside ngo abanyamahanga batamenya neza neza ibyakorwaga zari zarabanje no gukoreshwa na RTLM cyane cyane umunyamakuru witwaga Valérie Bemeriki.

Nyuma y’aho FPR Inkotanyi itangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda imvugo z’urwango n’umugambi wo kurimbura Abatutsi byatangiye gutegurwa ku mugaragaro bishishikazwa cyane n’itangazamakuru nka Kangura.

Icyo gihe hashinzwe agatsiko k’abahezanguni kiyise Cercle des Républicains Progressistes kari kayobowe n’uwitwa Ferdinand Nahimana. 

Ako gatsiko cyakora gashingwa, Eugène Rwamucyo ntiyari ahari yari St Petersburg aho yakoraga defense ya doctorat ye.

Mu kinyamakuru Kangura ni ho hatangarijwe amategeko 10 y’Abahutu kikaba ari ikimenyetso kidashidikanywaho cy’umugambi wo kurimbura Abatutsi nta n’umwe usigaye ndetse n’inshuti zabo cyangwa undi wese washoboraga kubangamira uwo mugambi no kutawitaho akaba ataragombaga kwihanganirwa.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA