Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, (Rwanda Forensic Institute/RFI) kigaragaza ko mu gihe haba hari uwasambanijwe afashwe ku ngufu yakwirinda koga, kuko nyuma y’iminsi itatu ataroga ibimenyetso bisibangana.
Umuyobozi wa RFI Dr Charles Karangwa, avuga ko haba umudamu cyangwa umwangavu wafatwa ku ngufu akwiye kwirinda koga ubundi akajya ku kigo kimwegereye cya Isange One Stop Center bakamupima kugira ngo hagaragare ibimenyetso ko yasambanyijwe koko kugira ngo abone ubutabera.
Dr Karangwa yagize ati: ”Kirazira ko ashobora koga mu minsi itatu atarafatwaho ibimenyetso bisaba ko utoga kugira ngo ubone ibimenyetso. Iyo umaze koga nyuma y’imisni itatu biba byashize”.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruherutse gutangaza ko mu myaka itatu ishize icyaha cyo gusambanya abana ari cyo cyaje ku isonga mu ihohoterwa ribakorerwa.
Ni imibare yo kuva mu 2021 kugeza mu 2024 hagati, aho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022 abana 5 143 bakorewe ihohoterwa, mu 2022/2023 hahohoterwa 5 296 mu gihe mu 2023/2024 hahohotewe abagera ku 5 058.
Abana bahohotewe muri iyo myaka itatu ishize bose hamwe ni 15 497 muri abo abagera ku 14 234 bakaba barasambanyijwe.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ya 2023, ku mibare y’ingenzi mu buzima n’imibereho by’Abanyarwanda (Rwanda Vital Statistics Report), yo mu 2023 igaragaza ko abakobwa 75 bafite imyaka iri hagati ya 10 na 14 babyaye mu mwaka wa 2023.
Ni imibare yasohotse muri Gicurasi 2024 igaragaza ko abakobwa batewe inda mu 2023 ari 19 406, biganjemo abari hagati y’imyaka 15 na 19.
Hanagaragaramo impinja 75 zavutse ku babyeyi bafite imyaka iri hagati ya 10 na 14, ndetse no mu 2022 hari hagaragaye impinja 102 zavutse ku bakobwa bataruzuza imyaka 15.
Ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n’imibereho y’abaturage bugaragaza ko hari abagore bafite imyaka 15-19 basanzwe barakuyemo inda, mu gihe abatwite n’ababyaye bafite abana bitaho.
Umubare munini w’aba bana ni abo mu byaro, mu gihe biganjemo abize amashuri abanza gusa, hamwe n’ayisumbuye.
Bunagaragaza ko abana 4,5% b’abakobwa bakoze imibonano mpuzabitsina batarageza ku myaka 15, mu gihe abahungu bo ari 10,1%, baba barakoze imibonano mpuzabitsina batarageza ku myaka 15.
Muri aba harimo abafite abana mbere yo kugeza ku myaka 15 y’amavuko.