Hatashywe imihanda ya kaburimbo ireshya n’ibilometero 151 hirya no hino mu gihugu
Ubukungu

Hatashywe imihanda ya kaburimbo ireshya n’ibilometero 151 hirya no hino mu gihugu

KAYITARE JEAN PAUL

October 9, 2025

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’abafatanyabikorwa bayo batashye ku mugaragaro imihanda ya kaburimbo yuzuye mu bice bitandukanye by’Igihugu, ireshya n’ibilometero 151.

Ibirori byo kuyitaha byabereye muri Santere ya Rukomo, aho byayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, kuri uyu wa Kane tariki 09 Ukwakira 2025.

Imihanda yatashywe irimo uwa Huye-Kitabi, Rubengera-Gisiza
na Rulindo- Gicumbi-Nyagatare. Abaturage bavuze ko ibice iyi mihanda inyuramo byahoze biri mu icuraburindi, ubu ngo byarakemutse.

Imihanda ya kaburimbo yubatswe hirya no hino mu gihugu ireshya n’ibilometero 151. Uwa Nyagatare-Rukomo mu Karere ka Gicumbi ureshya n’ibilometero 73, uwa Huye-Kitabi ufite ibilometero 53, mu gihe uwa Rubengera-Gisiza ufite ibilometero 25.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), yemeza ko iyubakwa ry’iyo mihanda yo mu mihora itatu, ryahanze imirimo 2.475 ndetse ikaba yitezweho kugirira akamaro kataziguye abaturage basaga miliyoni 3 mu Turere twa Nyagatare, Karongi, Gisagara, Huye na Nyamagabe.  

Guverinoma y’u Rwanda ishimangira ko iyo mishinga igira uruhare rukomeye mu kwihutisha Icyerekezo 2050, Gahunda ya Kabiri y’Imyaka Itanu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), na Politiku y’Igihugu y’Ubwikorezi n’igenamigambi ryagutse muri urwo rwego rwa taransiporo. 

Iyo mishinga kandi ifasha koroshya imigenderanire mu gihugu no mu Karere kuko yimakaza ubucuruzi bwambukiranya imipaka y’u Rwanda na Uganda, u Burundi, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ari na ko yongera amahirwe yo kugera ku bigo by’uburezi, ubuvuzi n’amasoko ku baturage bo mu byaro.

Bivugwa ko iyo mihanda yubatswe mu buryo buhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ndetse hagenda hashyirwaho n’ingamba zo kubungabunga ibidukikije mu gushyigikira amahame y’u Rwanda yo kubaka ibikorwa remezo biramba. 

Umwe mu baturage bakorera muri santeri ya Rukomo mu Karere ka Gicumbi yagize ati: “Uyu muhanda utaratangira gukorwa wari urimo ibinogo, rimwe na rimwe imvura yaba yaguye ugasanga habaye impanuka zitunguranye, ariko ubungubu uko tubibona byaragabanutse, umuhanda uragendwa.”

Umuyobozi Mukuru wa RTDA Imena Munyampenda, yavuze ko iyo mishinga yubatswe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mu iterambere barimo Banki y’Abarabu y’Iterambere ry’Ubukungu muri Afurika (BADEA), Ikigega cya Saudi Arabia giharanira Iterambere (SFD), Ikigega cya Kuwait gishinzwe Iterambere ry’Ubukungu ry’Abarabi (KFAED) n’Ikigega cya OPEC gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (OFID)

Ati: “Iyi mishinga igaragaza ukwiyemeza k’u Rwanda mu guteza imbere ibikorwa remezo by’ubwikorezi bigezweho kandi bidaheza, bihuza abantu n’amahirwe ndetse n’amasoko.”

Yakomeje agira ati: “Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu mu iterambere, turimo kuzamura ukwihuza kw’Akarere ari na ko twongeea umutekano, kugera kuri serivisi no kunoza imibereho myiza mu Ntara zitandukanye.”

Iyo mihanda yashyizwemo kaburimbo, yongerwaho imiyoboro y’amazi, kuringaniza ahaterera hakajya ku rwego rwemewe n’ingamba zo kwirinda ibyago no kugabanya igiciro cy’ubwikorezi, kugabanya igihe cy’ingendo, kurushaho kunoza uburyo bwo kugera ku masoko n’imitangire ya serivisi. 

Ibindi bikorwa byakozwe muri iyo mishinga harimo igikorwa gikomeje cyo gupima umuhanda Nyagatare-Rwempasha ungana na kilometero 18.5, nka kimwe mu bigize umushinga Nyagatare-Rukomo. 

Nanone kandi, umuhanda Huye-Gisagara w’ibilometero 13.8 ndetse n’uwa Nyamagabe-Murambi w’ibilometero 2.8, yamaze kuzura ikaba ikubiye  mu mushinga Huye-Kitabi. 

Umuhanda wa Kivu Belt w’ibilometero 23  Rubengera-Gisiza, na wo waracaniwe ushyirwaho amatara yo ku muhanda. 

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA