Hategujwe igitaramo kizaherekeza ibihe bya UCI
Imyidagaduro

Hategujwe igitaramo kizaherekeza ibihe bya UCI

MUTETERAZINA SHIFAH

September 24, 2025

Mu gihe abaturutse imihanda yose bakomeje kuryoherwa n’udushya dukomeje kugaragara mu Cyumweru cya Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI) irimo kubera I Kigali, hategujwe igitaramo gishimangira ibyishimo n’uburyohe bw’igare ku Banyarwanda n’abanyamahanga bayakurikiye.

Icyo gitaramo cyiswe ‘Muhazi Escape Fest’ kirimo gutegurwa na Sosiyete yitwa ‘Vesper Vibes Inc’ hagamijwe guherekeza iyo Shampiyona kugira ngo abantu bashobore guhura banaganire uko baribonye bari ahitaruye Umujyi wa Kigali.

Aganira na Imvaho Nshya, Umuyobozi Nshingwabikorwa akaba n’uwashinze Vesper Vibes Inc, Iradukunda Bertrand, yavuze ko bateguye icyo gitaramo mu rwego rwo gufasha abantu gushimangira ibyishimo bazaba basigiwe na Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare.

Yagize ati: “Ni igitaramo kizaba kirimo abahanga mu kuvanga umuziki (Dj’s) kikazabera kuri Muhazi twahisemo kwitarura umugi ku gira ngo abantu bazarusheho gushimangira umunezero bakuye mu magare.”

[..] Abantu benshi ntabwo bari gukorera mu biro kubera UCI, bari mu ngo, rero bagomba kuza kuruhura mu mutwe hanyuma n’abari mukazi ka UCI. Urumva ko izarangira bakomeza akazi gasanzwe rero bakeneye kubona akanya ko kuruhuka bakishima.”

Avuga ko nubwo bisanzwe ko abantu bashobora kwishyura amafaranga runaka bakajya mu bitaramo bibera hirya ya Kigali ariko igitaramo barimo gutegura cyo cyihariye kuko umuntu azajya atanga ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda akanashakirwa uburyo bwo kugenda (Transport) mu gihe ibisanzwe byo bishyura bakanishakira uburyo bwo kugenda.

Agaruka ku mpamvu bahisemo gushakira abantu uko bazagenda mu rwego rwo kubafasha kuruhuka nk’uko ari yo ntego y’igitaramo.

Ati: “Ubusanzwe abantu bishyura ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda bakitwara, twahisemo kubaha uburyo bwo kubashakira taransiporo mu rwego rwo kwirinda ko abantu banywa inzoga bakanatwara imodoka bikaba byateza impanuka.”

Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba tariki 4 Nzeri 2025, aho abazacyitabira bazaba bambaye umukara hejuru hasi bambaye amakabutura, kikazacurangamo abarimo Dj Crush uri mu bakunzwe, Selecta Faba, Dj June n’abandi.

Abarimo Dj Crush, Selecta Faba na Dj June bazavanga umuziki muri icyo gitaramo
Iradukunda Bertrand umuyobozi wa Vesper Vibes Inc avuga ko bateguye ibyo birori mu rwego rwo gufasha Abakigali gushimangira ibyishimo by’Amagare

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA