Hateguwe igitaramo gihuza ubukerarugendo no kuramya Imana
Imyidagaduro

Hateguwe igitaramo gihuza ubukerarugendo no kuramya Imana

MUTETERAZINA SHIFAH

February 10, 2026

Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bashyizwe igorora bategurirwa igitaramo kizahuriza hamwe ubukerarugendo no kuramya Imana hagamijwe gufasha abahugira mu nsengero kuramya ariko banamenya ibice bitandukanye nyaburanga by’igihugu.

Ni igitaramo cyateguwe n’umwe mu baramyi bamaze gukomera mu Rwanda, Israel Mbonyi ku rubyiniro Rachel Uwineza, afatanyije na sosiyete yitwa Upper Room event mu rwego rwo gukuraho imyumvire ivuga ko abizera Kristu bahora mu nsengero gusa.

Mu kiganiro na Imvaho Nshya Iradukunda Bertrand uri mu itsinda rikurikiranira hafi imitegurire n’imigendekere myiza y’icyo gitaramo yavuze ko igitekerezo cy’icyo gitaramo kigamije ko abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimba Imana basohoka bakizihirwa badatandukiriye umurimo w’Imana.

Ati: “Mu rwego rwo kugira ngo dukureho imyumvire y’uko abarokore batajya basohoka twakoze buryo bazasohoka bakinezeza ariko kandi bari no mu gakiza.
Harimo gutembera Igihugu bakareba ahantu nyaburanga bakaramya banahimbaza Imana bidakorewe mu nsengero n’ahandi ahubwo bakabikorera ku nkengero z’ikiyaga.”

Ni igikorwa kizaririmbamo abaramyi barimo Rachel Uwineza, Christian Irimbere hamwe na Uwimana Aime.

Iradukunda ati: “Hatekerezwa iki gitaramo 90%, hari hagamijwe gutuma abantu bo mu nsengero basohoka bakamenya ibice bitandukanye by’igihugu banabihuza no guhimbaza bari basanzwe bakorera mu nsengero.

Ni yo mpamvu umuramyi Rachel Uwineza azabaririmbira, Christian Irimbere na we uzwi cyane muri Restoration azaba ahari, hanyuma twatekereza icyatuma n’utajya mu nsengero yaza, hatumirwa Aime Uwimana.”

Abategura bavuga ko bitazahora bibera ku kiyaga cya Muhazi ahubwo kizajya Kibera hirya no hino mu gihugu ku gira ngo abakunzi b’umuziki wabo, basobanukirwa biruseho ibyiza nyaburanga by’Igihugu.

Uretse kuramya no guhimbaza Imana bizarangwa muri icyo gitaramo abagitegura bavuga ko hazanabamo imikino itandukanye ishingiye kuri bibiriya ibyo bise Bible Quiz bijyana no gutanga ibihembo kubazatsinda muri iyo mikino, kuramya no guhimbaza Imana.

Biteganyijwe ko ibyo bikorwa bizaba tariki 07 Werurwe 2026, aho umuntu ushaka kwinjira azishyura ibihumbi 20 by’Amafaranga y’u Rwanda, akubiyemo uburyo bwo kugenda (Transport) n’ifunguro rya ku manywa.

Abaramyi Aimé Uwimana na Uwineza Rachel bagiye guhurira mu gitaramo
Christian Irimbere na we ari mu baramyi bazaririmba muri Muhanzi gospel fest

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA