Hateguwe umwiherero uzahuriza hamwe ibyamamarekazi bine
Imyidagaduro

Hateguwe umwiherero uzahuriza hamwe ibyamamarekazi bine

MUTETERAZINA SHIFAH

November 6, 2026

Abarimo Anita Pendo, Tonzi, Mariya Yohana na Aline Gahongayire bari mu bagore bazitabira umwiherero wiswe ‘Women Get Away.’ Ukaba utegurwa hagamijwe guhuza abagore bakora mu nzego zitandukanye kugira ngo baganire ku buzima, imishinga yabo n’uburyo bwo kurushaho gutera imbere.

Ni igikorwa kizaba kibaye ku nshuro ya kane kuko cyatangiye mu 2022, aho gitegurwa na Umwizerwa Vanessa, aho muri uyu mwaka hateganyijwe ibiganiro bizatangwa n’abagore bafite ubunararibonye mu nzego zitandukanye z’imyidagaduro, bakazafasha abandi gusobanukirwa inzira banyuzemo kugira ngo bagere ku byo bamaze kugeraho.

Umwizerwa Vanessa usanzwe ategura icyo gikorwa avuga ko bimwe mu bishimishije ari itsinda ry’abagore bazaganiriza abazacyitabira muri uyu mwaka.

Yagize ati: “Twishimiye cyane kuba tuzaba turi kumwe na Mariya Yohana nk’umwe mu bazatanga ibiganiro, asangize abandi urugendo rwe, ubunararibonye n’umurage yifuza gusiga mu muziki w’u Rwanda. 

Tuzanakira Umuyobozi w’Urwego rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Diane Mukasahaha, Emelyne Kaneza usanzwe ari umutoza mu bijyanye no kwiyubaka, imitekerereze myiza n’imibereho myiza yo mu mutwe (Mental Health and Wellness), n’abandi bagore bafite ibikorwa n’inkuru zidasanzwe.”

Akomeza asobanura ko ibiganiro bizaba muri uwo mwiherero bizibanda ku kwiyubaka, kwita ku buzima bwo mu mutwe, guteza imbere impano no kureba uko abagore bakoresha amahirwe ari mu bucuruzi.

Uretse ibiganiro, hazaba n’ibikorwa byo gususurutsa abazitabira aho abarimo Anita Pendo, Tonzi na Aline Gahongayire na bo bari mu byamamare byatumiwe.

Umwizerwa ati: “Abitabiriye bazabona umwanya wo kumurika ibicuruzwa byabo, serivisi batanga n’ibikorwa byabo, bityo babashe kubimenyekanisha no kugera ku bandi bashobora kubigana cyangwa gukorana na bo.”

Abagore bafite ibikorwa by’ubucuruzi na bo bazabona umwanya wo kubimenyekanisha, berekana ibicuruzwa na serivisi batanga kugira ngo bagere ku bandi bashobora kuba abakiliya cyangwa abafatanyabikorwa.

Ni umwiherero biteganyijwe ko uzamara iminsi ibiri kuva tariki 5 kugeza 6 Ukuboza 2026, ukazabera mu Karere ka Bugesera.

Uwineza avuga ko umwiherero w’uyu mwaka uzaba ufite umwihariko

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA