Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ugushyingo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rishyiraho Urugaga rw’Abanyamwuga mu gutanga amasoko ya Leta, ukaba uzoherezwa muri komisoyo iwufite mu nshingano kugira ngo izawusuzume ku buryo burambuye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi,(MINICOFIN), Richard Tusabe ubwo yagaragarizaga isobanurampamvu, Inteko Rusange Umutwe w’Abadepite yavuze ko itegeko rishya rizaziba ibyuho byagaragaraga mu risanzwe birimo no kuba nta nshingano zisobanutse zo kugenzura umwuga mu itangwa ry’amasoko ya Leta.
Iri Itegeko rije gusimbura itegeko No 011/2016 ryo ku wa 02 Gicurasi 2016 rishyiraho Urugaga rw’Impuguke mu gutanga amasoko rukanagena imiterere n’imikorere yayo, ariko byagaragaye ko rutarakemura ibibazo bimwe na bimwe birimo iby’ubunyamwuga mu mitangire y’amasoko bityo ko Guverinoma yasanze iryo tegeko ryasimburwa n’umushinga w’itegeko rishyiraho Urugaga rw’abanyamwuga mu gutanga amasoko kugira ngo ibyuho byagaragaye bikemurwe.
Tusabe yagaragaje ko uyu mushinga w’itegeko uzaziba ibyo byuho kuko hateganywa gutanga ibyangombwa ku bigo by’amashuri, ari ibitanga amasomo n’ibizamini mu rwego rwo kuzamura ubumenyi no gutanga impamyabumenyi ku watsinze ibizamini biyimuhesha.
Uzashyiraho uburyo bwo kwinjiza amafaranga binyuze mu misanzu y’abanyamuryango, kwiyandikisha, ibizamini n’andi mafaranga asabwa ku mpamvu zitandukanye arimo n’akomoka ku mutungo utimukanwa w’urugaga.
Icyuho cyagaragaye cyo kuba nta nshingano zisobanutse zo kugenzura umwuga mu itangwa ry’amasoko, uyu mushinga ukaba uzakiziba kuko uteganya kuzatanga impushya mu itangwa ry’amasoko no gukurikirana imitangire y’amasomo aganisha ku mpamyabumenyi y’umwuga mu itangwa ry’amasoko.
Itegeko ryari risanzwe kandi ryateganyaga amabwiriza y’imikorere ,mu mwuga w’itangwa ry’amasoko, ariko uyu mushinga ukaba uzashyiraho ibyiciro ku banyamwuga bafite inkomoko itandukanye kugira ngo bagere ku bumenyi bw’amasoko bwubatse neza binyuze mu mahugurwa yihariye.
Ubwo yasobanuraga uburyo bizakorwa kinyamwuga, Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN, Richard Tusabe yavuze ko hari amasomo asanzwe atangwa na za kaminuza ajyanye no kubarura imari kinyamwuga azagira andi yiyongera kuri yo ndetse urugaga ruzakoresha abafite ubumenyi muri yo mu guhugura abandi.
Yagize bati: “Kuba ababaruramari b’ubumwuga ,(CPA,Cerified Public Accountant) ni muri iyo nzira turi kuganamo ku batanga amasoko b’umwuga. Hari kuba ufite impamayabumenyi wakuye muri kaminuza ariko turashaka ko hiyongeraho n’andi masomo yenda kumera nka CCA cyangwa CPA nk’ayitwa CPS, (Certified Portfolio Specialist).”
Yagaragaje ko hari abanyeshuri bayiga kandi urugaga ruzatangira kwiyubakira ku bantu bafite ubwo bumenyi bwa kinyamwuga bagashyirwa hamwe ari nako bakomeza kwigisha abandi binyuze mu gukorana na za Kaminuza zizafasha kwigisha ayo masomo mu rwego rwo kugira ngo haboneke abanyeshuri benshi b’abanyamwuga.
Muri Werurwe 2024 Urugaga rw’Ababaruramari b’Umwuga, ICPAR, rwagaragaje ko rugifite icyuho aho mu Rwanda harabarurwa abasaga 1 000 mu gihe ku isoko ry’umurimo hakenewe abagera mu bihumbi 10 .