Henry Earl wafunzwe inshuro zirenga 1500 yapfuye ku myaka 74
Mu Mahanga

Henry Earl wafunzwe inshuro zirenga 1500 yapfuye ku myaka 74

MUTETERAZINA SHIFAH

May 27, 2024

Henry Earl umugabo ufite agahigo ko gufungwa inshuro nyinshi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ndetse no kumara igihe kinini muri gereza aheruka gupfa afite imyaka 74.

Uyu mugabo apfanye agahigo ko kuba muntu wa mbere wafunzwe inshuro nyinshi muri icyo gihugu kuko yafunzwe inshuro 1500, amara iminsi 6000 muri gereza.

Muri izo nshuro yafunzwe Henry Earl ukomoka i Lexington muri Kentucky, yagiye atabwa muri yombi kubera gukora ibyaha by’indengakamere, akenshi byaterwaga no kuba imibereho ye yose yararanzwe no kutubahiriza amategeko ya Leta.

Uyu mugabo witabye Imana mu cyumweru gishize bivugwa ko yatangiye kunywa inzoga afite imyaka 18, nyuma y’uko uwamureraga (Adoption) apfuye.

Ngo kuva icyo gihe yatangiye kuba mu muhanda abaho nk’umuntu utagira iwabo (Homeless), ari nabwo yatangiye gukora ibikorwa bitemewe n’amategeko.

Ginny Ramsey washinze ikigo cya Gatolika cya Lexington, umwe ni umwe mu bari bazi Henry cyane, avuga ko ubwo yari afite imyaka 20 gusa y’amavuko, yari azwiho kugira impano yo gusetsa cyane.

Yagize ati: “Yari umuntu w’imico myiza, yagiraga urwenya rwinshi cyane, ikindi yagiraga umutima wuzuye ubumuntu, ku buryo iyo hashiraga umwanya tutamubona buri wese yagiraga ubwoba twari tuzi ko azapfiia mu muhanda none Imana ishimwe.”

Abakozi babiri ba Owenton Facility bamwitagaho mu minsi ye ya nyuma, batabiriye umuhango wo kumuherekeza bwa nyuma, bavuze ko yari umuntu mwiza, kuko byari bigoranye kubana nawe udaseke.

Uwitwa Kirsten Dempsey yagize ati: “Yari umuntu ushimishije cyane, uhorana ibihe byiza, buri gihe yageragezaga gusetsa abantu.”

Bishimangirwa na Charlotte Woods wagize ati: “Washoboraga kumubaza uti witwa nde? akagusubiza ngo James Brown.”

Amakuru ahurizwaho n’ibinyamakuru bitanduknye avuga ko Earl yafunzwe bwa mbere muri Nyakanga 1970, ubwo yari afite imyaka 20 y’amavuko, icyo gihe akaba yaraziraga gutwara imbunda atabyemerewe.

Nyuma yaho yakomeje kujya afungwa kuko yafashwe inshuro 33 mu myaka icumi.

Kuva icyo gihe, Earl yagiye afatirwa mu byaha bitandukanye, aho mu myaka ya za 1980, yafatanywe n’abandi bantu 230, bafungwa bazira gukora ibikorwa by’urugomo ahanini byatewe n’ubusinzi bukabije.

Mu 2008, Eal yongeye kwisanga mu rukiko ubwo yari afashwe ku nshuro ya 1000 azira gusindira mu ruhame.

Earl yashyinguwe mu irimbi rya Owenton n’abakozi bo mu kigo ngororamuco, akaba yarapfanye agahigo ko kuba ari we muntu wafunzwe inshuro nyinshi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yitabye Imana afite imyaka 74 y’amavuko.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA