Tariki 07 Mata buri mwaka u Rwanda n’Isi bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa. Bivuze ko ku munsi hicwaga Abatutsi 10,000.
Byagarutsweho kuri iki Cyumweru mu kiganiro cyatanzwe na Kalinamaryo Theogene mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.
Uko byagenze ngo bigere aho abantu bica abandi, Kalinamaryo yavuze ko byatangiriye ku bakoloni batangiza gucamo abantu ibice kugira ngo bayoborwe (Diviser pour règner).
Ubutegetsi, abakoloni n’abamisiyoneri bagize uruhare runini mu kwigisha ingengabitekerezo, bazana amacakubiri, inzangano bigeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu 1959 habayeho imvururu zahitanye Abatutsi bikomotse ku bwoko bwashyizwe mu ndangamuntu.
Avuga ko Abatutsi bameneshejwe, baricwa, barasenyerwa, barahunga.
Ati: “Haje kuvuka amashyirahamwe arimo na APROSOMA yaje ivuga ko ije kurengera rubanda nyamwinshi ari bo bahutu.
Bavugaga ko ibyago byose Abahutu bagize babitewe n’Abatutsi, bakumva ko Umututsi ari umwanzi w’Igihugu.”
Mu 1960 kugeza 1963 habaye ubwicanyi, Abatutsi baricwa ku Gikongo, Bugesera n’ahandi.
Mu 1973 haje icyitwa ‘Mututsi mvira aha’. Icyo gihe ngo Abatutsi bari bamaze kugera mu mirimo ya Leta no mu mashuri ari benshi, bumva ko bagiye kubatwara imirimo.
Tariki 05 Nyakanga 1973 Habyarimana Juvenal yahiritse ubutegetsi bwa Kayibanda Grégoire azana ivangura rishingiye ku turere.
Yazanye kandi icyitwa iringaniza ryihishemo uburyarya. Ni mu gihe abakozi 85% mu bakozi ba Leta bagombaga kuba ari Abahutu, 14% ari Abatutsi hanyuma 1% ari Abatwa.
Guhagurutsa abanyeshuri mu ishuri byateguraga Jenoside.
Mu 1975 Habyarimana yashyizeho itegeko ko imitungo y’abahunze iba iya Leta naho mu 1966 Kayibanda we yashyizeho itegeko ribuza impunzi kugira uburenganzira ku mutungo no ku gihugu.
Abari barahunze basabye gutaha kandi bakagira Uruhare mu butegetsi ariko Habyarimana avuga ko u Rwanda rwuzuye nkuko ikirahure cyuzuye amazi.
Kalinamaryo agira ati: “Imvugo iriho ubu ni ugushishikariza impunzi gutaha.”
Yavuze ko mu 1987 hatangijwe Umuryango PFR Inkotanyi, mu Ukwakira 1990 hatangizwa urugamba rwo kubohora igihugu.
Mu 1990 – 1994 habayeho amashyaka mensh inyuma yuko u Bufaransa bushyize igitutu kuri Habyarimana ngo areke habeho andi mashyaka.
Gukwirakwiza ingengabitekerezo byaroroshye hakoreshejwe ibinyamakuru birimo ibyandika, radiyo na Televiziyo.
Akomeza agira ati: “Habyarimana yarishwe abajenosideri baba babonye iturufu y’uko umubyeyi wabo apfuye, batangira kwica Abatutsi bagamije kubamaraho.”
Avuga ko hari abanyapolitiki b’Abahutu batemeraga ko Jenoside yabaho barabihorwa, kuri ubu ngo ni bo bibukirwa ku Irebero tariki 13 Mata.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Guverinoma y’ubumwe yihutiye gushyiraho Ubutabera bwunga, abishe, abatunze agatoki n’abirukanaga abahigwaga bose bakoze Jenoside kandi bagombaga kugezwa mu butabera.
At: “Nta bacamanza bari bahari, hari abishwe abandi barahunga byatumye u Rwanda rwishakamo ibisubizo hatangizwa ubutabera bukomoka mu muco w’abanyarwanda ari bwo Gacaca.”
Jenoside ihagaritswe nta butegetsi bwari mu gihugu muri make ngo u Rwanda rwasaga n’urutazongera kubaho, habaho agashya ko kwishakamo ibisubizo.
Avuga ko nyuma y’inama yamaze umwaka ibera muri Village Urugwiro, Guverinoma y’Ubumwe yanzuye ko hagomba gushyirwa imbaraga mu gucyura impunzi; iza kera n’iza vuba.
Ikibazo gikomeye ngo cyari uguhuza ndetse no kubanisha Abanyarwanda ariko byagezweho.
Yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu kurinda no gusigasira ibyagezweho.