Hon Mugesera yamuritse igitabo kivuga kuri Jenoside n’abarokotse (Amafoto)
Uburezi

Hon Mugesera yamuritse igitabo kivuga kuri Jenoside n’abarokotse (Amafoto)

KAYITARE JEAN PAUL

March 21, 2025

Umwanditsi w’ibitabo Hon Antoine Mugesera wigeze kuba Umusenateri yamuritse igitabo ‘Rwanda 2009-2012: Du Génocide et des Rescapés’ kivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’abarokotse, agaruka no ku manyanga yagiye akorwa mu kigega FARG ndetse n’Abanyaburayi bahakana bakanapfobya Jenoside.

Umuhango wo kumurika igitabo wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku mugoroba w’ejo ku wa 20 Werurwe 2025, witabirwa na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana n’abandi banditsi b’amateka.

Mugesera avuga ko igitabo ‘Rwanda 2009-2012: Du Génocide et des Rescapés’ kibumbiyemo inyandiko zose yanditse kuva muri 2009 na 2012.

Yagize ati: “Inyandiko zose nanditse kuri Jenoside n’Abarokotse nabikubiye mu gitabo kimwe ni cyo twita anthologie, ni ugushyira hamwe inyandiko zihuriye ku kintu kimwe.

Nanditse uko abarokotse Jenoside biyumva hagati yabo na Jenoside babayemo; mvuga imibare yabo, abari bababaye, abari barwaye, abarokotse n’abazize Jenoside.

Bazize iki, abazize imvune ni bangahe, hari abari bakeneye inzu, udufaranga bakoresha imishinga, byose ukabishyira mu mibare ibyo byose narabivuze.”

Mu gitabo yanditse, Hon Mugesera avuga ku itegeko ryavugaga ko abemeye icyaha, bagasaba imbabazi, bumvise neza inyungu zo kwicuza ibyo bakoze.

Agira ati: “Bumvise inyungu yarimo noneho bakavuga uko Jenoside yagenze, bakagenda babivuga bati nyakubahwa perezida w’Urukiko rwa Gacaca dore uko runaka twamwishe, dore ababigizemo uruhare, ukumva hari ibyo barengaho n’ibyo bavuga nyakuri, harimo utuntu twinshi tw’amayeri.”

Mu gitabo ‘Rwanda 2009-2012: Du Génocide et des Rescapés’ cya Hon Mugesera, yagerageje kwegeranya inyandiko z’amakuru yatambukaga mu banyamakuru byo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika agamije kureba icyo Abanyamerika batekereza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.  

Mu gitabo cye avuga ko Abanyamerika batigeze bemera ijambo Jenoside ahubwo bakavuga ari ubwicanyi bwabaye hagati y’amoko.

Ati: “Ntabwo bigeze bemera ijambo Jenoside, kuko bagumanye n’uwari uhagarariye Leta y’Abajenosideri witwaga Bizimana Jean Damascène wari uhagarariye u Rwanda muri Loni.”

Indi ngingo yanditseho ni ay’abantu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, muri abo harimo Filip Reyntjens, Col Luc Marchal wageze iwabo mu Bubiligi agatangira kurwanya cyane Leta y’u Rwanda.

Muri icyo gitabo Mugesera yanavuzemo Alain Juppé, Umufaransa wigeze kuvuga ngo ntiyakora mu ntoki za Perezida Paul Kagame.

Igitabo cya Hon Mugesera kigaruka ku manyanga yagiye aba mu Kigega cya Leta gitera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi (FARG) aho abayobozi mu nzego z’ibanze bashyiragamo abantu babo.  

Inkiko Gacaca yayise ‘Intego, igitego twatsinze!’ aho yagaragaje abishe, abahishe abatutsi, abasahuye n’ibindi.

Dr. Jean Damascène Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, yavuze ko Antoine Mugesera ari umurage ntasimburwa.

MINUBUMWE ishimira abantu bakuru nka Mugesera bandika ngo kubera ubumenyi bafite, imirimo bakoze, ahantu henshi babaye, ubumenyi bavanye mu mashuri n’ubumenyi banavanye mu buzima yanyuzemo.

Minisitiri Dr Bizimana agira ati: “Ubwo bumenyi abato barabukenera kuko amateka yubakwa n’ubumenyi bushingiye ku buzima bw’abantu benshi.

Iyo bitanditswe biratakara, birazimira bikagenda, abantu barapfa ariko ibyo banditse birasigara ni cyo gikomeye dushima.”

Bizimana yabwiye Imvaho Nshya ko Mugesera amaze kwandika ibitabo byinshi kandi birimo ukuri, ubwenge n’ubuhanga.

Ati: “Turashishikariza n’abandi gukora icyo gikorwa cyo kwandika kugira ngo amateka abungabungwe, amateka amenyekane ariko n’abasomyi, abanyarwanda turabashishikariza na bo gusoma kuko umuntu yanditse ntihagire abasoma nta cyo byamara, ntacyo byatanga, ntabwo ubumenyi bwakomeza gusakara.”

Mugesera ni umushakashatsi akaba n’umwanditsi ku mateka y’u Rwanda cyane cyane ayagejeje igihugu kuri Jenoside.

Yabaye umusenateri ndetse aba mu Rwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’inararibonye.

Amb. Joseph Nsengimana ari mu baguze igitabo cyamuritswe na Hon Antoine Mugesera
Amb Dr Habyarimana Jean Baptiste yitabiriye umuhango wo kumurika igitabo ‘Rwanda 2009-2012: Du Génocide et des Rescapés’
Paul Rukesha (uwa kabiri ibumoso mu bicaye), Umuyobozi Mukuru ushinzwe itumanaho muri MINUBUMWE
Dr Bizimana Jean Damascène, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE)

Amafoto: Kigali Genocide Memorial

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA