Hong Kong: Hashyizweho Komite yigenga ikora iperereza ku nkongi yahitanye 151

Hong Kong: Hashyizweho Komite yigenga ikora iperereza ku nkongi yahitanye 151

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

December 2, 2025

Umuyobozi w’Umujyi wa Hong Kong, John Lee yategetse ko hashyirwaho Komite yigenga igomba gukora iperereza ku cyateje inkongi y’umuriro ikomeye yahitanye  abantu 151, igakomeretsa abarenga 80.

Ku wa gatatu w’icyumweru gishize, nibwo inyubako zirindwi mu munani ndende zo mu mudugudu wa Wang Fuk Court, mu karere ka Tai Po zibasiwe n’inkongi y’umuriro yatumye benshi bahasiga ubuzima.

Iperereza rigaragaza ko iyo nkongi yatijwe umurindi n’ibikoresho byakoreshejwe mu kuzivugurura ndetse abantu 13 barimo n’abayobozi ba sosiyete y’ubwubatsi yari muri iyo mirimo bamaze gutabwa muri yombi.

Urwego rushinzwe ibikorwa by’ubutabazi rwatangaje ko iyo nkongi ari yo yahitanye abantu benshi mu myaka 70 ishize, kandi ko uwo mubare ushobora kwiyongera kuko hari imibiri igikomeje gushakishwa.

Umuyobozi wa Hong Kong, John Lee, kuri uyu wa 02 Ukuboza mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko iyo Komite izayoborwa n’umucamanza kandi izakora ivugurura ryimbitse, anongeraho ko azakora uko ashoboye kugira ngo impanuka nk’izo zitongera kubaho.

Iyo nkongi yamaze amasaha 40 itarazimywa ndetse nyuma Polisi yatangaje ko yahise yinjira mu nyubako ngo itangire iperereza kandi rishobora kuzafata hagati y’ibyumweru bitatu n’ukwezi.

Umudugudu wa Wang Fuk Court wubatswe mu 1983, ndetse imibare ya Leta ya 2021, igaragaza ko wari utuwe n’abantu  4.600.

Hashyizweho komite yigenga ikora iperereza ku nkongi yahitanye 151 muri Hong Kong

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA