Ibigo bya Hope Haven Christian School na Rwanda Coding Academy ni byo byahize ibindi mu marushanwa y’Igihugu agamije guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga rya Robots n’Ubwenge Muntu Buhangano (AI), aho byamuritse imishinga igamije gukemura ibibazo biri muri sosiyete.
Mu cyiciro cya Robots, Hope Haven Christian School ni yo yegukanye umwanya wa mbere ku rwego rw’Igihugu, mu gihe mu cyiciro cya AI, Rwanda Coding Academy ari yo yitwaye neza kurusha ibindi bigo.
Gwiza Franco, wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye muri Hope Haven Christian School, yasobanuye ko umushinga wabo watsinze ugamije kunoza uburyo bwo gushakisha amabuye y’agaciro hifashishijwe drones na robots.
Yagize ati: “Twifashisha drone ijya hejuru igasesengura imiterere y’ubutaka, hanyuma tukohereza robot ikajya kugenzura neza ahakekwa amabuye y’agaciro. Ibi bituma ducukura ahantu hafite amahirwe menshi kandi mu gihe gito.”
Yavuze ko hari ahantu henshi mu Rwanda hakiri ubushobozi budakoreshwa neza mu by’amabuye y’agaciro, bityo nk’urubyiruko bahisemo gutekereza ku buryo bwafasha abari muri uru rwego gukora kinyamwuga kandi bihuse.
Ku ruhande rwa Rwanda Coding Academy, Nishimwe Cyntia Marie wiga ibijyanye na Software Programming and Hardware, yasobanuye ko umushinga wabo wibanze ku gufasha Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura (WASAC) kunoza itumanaho n’abafatabuguzi.
Yagize ati: “Akenshi amazi ashobora kubura mu ngo abaturage batabimenyeshejwe, bigahagarika ibikorwa byo mu rugo cyangwa mu nganda. Twatekereje uburyo bw’ikoranabuhanga buhuza WASAC n’abafatabuguzi bayo, ku buryo igihe hateganyijwe gufunga amazi babimenyeshwa hakiri kare.”
Yakomeje asobanura ko uwo mushinga ushobora no gufasha gutahura hakiri kare impanuka zituruka ku miyoboro yangiritse ishobora guteza imyuzure mu nzu, hifashishijwe AI mu gusesengura amakuru no gutanga impuruza ku gihe.
Biteganyijwe ko Abanyeshuri ba Hope Haven Christian School bahize abandi, bazahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga azabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu gihe aba Rwanda Coding Academy bo bazitabira amarushanwa azabera mu Busuwisi.
Aya marushanwa yitabiriwe n’abanyeshuri 200 bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda. Mu cyiciro cya Robots, mu cyiciro cya nyuma hatoranyijwe amashuri 15, mu gihe mu cya AI hageze amashuri 11 ku rwego rw’Igihugu.
MINEDUC yashimye uruhare rw’aya marushanwa mu iterambere ry’imyigishirize n’imyigire
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yashimangiye ko aya marushanwa ari ingenzi mu guteza imbere ubumenyi mu masomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare (STEM), cyane cyane ku bana bafite hagati y’imyaka 9 na 16.
Yavuze ko amarushanwa nk’aya afasha abanyeshuri gushyira mu bikorwa ibyo biga, gukorera mu matsinda no kwigirira icyizere cyo gutanga ibitekerezo byabo imbere y’abandi.
Ati: “Kuri twe mu burezi, ibi ni byo tugamije, gufungura abanyeshuri, bakagira ubushobozi bwo gutekereza no guhanga udushya. Iyo batsinze ku rwego rw’Igihugu, bajya guhagararira igihugu ku rwego mpuzamahanga, bikaba ishema rikomeye.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Iradukunda Yves yavuze ko aya marushanwa ari umwanya mwiza wo kugaragaza impano z’urubyiruko, ashimangira ko iyo ruhawe ubufasha rukwiye rushobora gukora imishinga ihindura ubuzima bw’abantu.
Nubwo ubusanzwe aya marushanwa yitabirwa n’ibigo byo mu mahanga, kuri iyi nshuro amashuri amwe yo hanze ntiyabashije kwitabira kubera ibibazo by’ibyangombwa by’inzira.
Aya marushanwa agaragaza intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu guteza imbere ikoranabuhanga n’udushya mu rubyiruko, by’umwihariko mu bijyanye na Robots na AI.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ubutumwa yagarutseho, mu marushanwa yo gukora robots no guhanga udushya hakoreshejwe AI yiswe ‘First Lego League & AI Hackathon’ yasojwe muri Werurwe 2024 yashimangiye ko ari ingenzi cyane.
Yagize ati: “Robo (robots) n’Ubwenge Muntu Bugangano (AI) ni uburyo bugezweho bwo kwiga siyansi, ubwenjenyeri, n’ikoranabuhanga ndetse no gukorera hamwe. Twishimiye umusaruro w’amarushanwa na gahunda y’igihugu yo kongera ubumenyi kuri za robo n’arebana na AI.”
Perezida Kagame yashimiye ibihugu byifatanyije n’u Rwanda muri ayo marushanwa yakozwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kubaka abenjeniyeri b’ejo hazaza”.






