Huye: Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barishimira ko babonye icumbi
Imibereho

Huye: Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barishimira ko babonye icumbi

BYUKUSENGE Annonciatte

April 4, 2026

Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batishoboye bo mu Karere ka Huye barashimira Leta ko yabahaye icumbi ikabatuza mu Murenge wa Huye, Akagali ka Sovu, ubu bakaba bafite umutekano mu gihe mbere batari batekanye kubera impamvu zitandukanye.

Abatujwe mu Mudugudu wa Sovu baganiriye na Imvaho Nshya, bavuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batari bafite aho kuba bitewe n’uko buri wese yagondagondaga akazu kameze nka nyakatsi kugira ngo ye kurara ku gasozi, abandi aho bari batuye ntabwo bari bafite umutekano kuko hari bamwe mu baturanyi babo bababuzaga amahwemo.

Uwera Leocadie, ni umwe mu batujwe muri uwo Mudugudu, avuga ko yari atuye mu Kagali ka Muyogoro, ariko atari afite umutekano. Ati: “Aho nari ntuye bahoraga badutera nijoro, tukarara twiruka. Twajyaga guhinga ku manywa tugasanga amadirishya bayakuyeho, indi nshuro tugasanga bakuyeho urugi. Twahoraga duhangayitse ku buryo kuryama ngo dusinzire twari twarabisezereye.”

Akomeza avuga ko uretse kuba abantu batamenyaga aho baturutse barabahungabanyirizaga umutekano nijoro, no mu murima imyaka yabo yaroneshwaga cyangwa bagasanga yangijwe kandi iteze. Ati: “Nari mfite urutoki, ariko insina yose yanaga igitoki kimaze kurenga umunyagara, nasangaga bagitemye kandi ntibabitware, ahubwo barabijanjaguraga bakabirekera aho kugira ngo mbibone. Nari narahungabanye ku buryo nifuzaga gupfa.”

Mushimiyimana na we ni umwe mu batujwe mu Mudugudu wa Sovu. Avuga ko yahoze atuye ahitwa i Mpare. Ati: “Njyewe nabaga mu nzu isa n’aho mba hanze. Mu gihe nk’iki cy’imvura twararaga duhagaze kuko inzu yose yaravaga bitewe n’amabati yari yarashaje kandi yari igihande kimwe, ikindi gihande hariho ibirere n’amategura abifashe ngo umuyaga utabigurukana. Imvura yaragwaga ngaheka umwana ngahagarara kuko nta bundi buryo nari kubona nifata.”

Abatujwe muri uwo Mudugudu bagaruka ku mutekano wabo mu masaha y’ijoro kuko batari barigeze bawugira mbere yo kuwutuzwamo. Uwera ati: “Nirengagije ibindi byose by’imibereho yanjye n’umuryango wanjye, ndashima ko ubu nsigaye ndyama ngasinzira ntikanga ikibi, nubwo cyashatse kubaho umuntu atagitangira, ariko ndumva kinabayeho kitaza kireba njyewe gusa nk’uko byahoze mbere. Buri wese watujwe hano afite uko yari abayeho, ariko igikomeye kandi kinejeje ubu dufite ni umutekano.”

Banifuza guherekezwa mu mibereho

Abatujwe muri uyu Mudugudu bavuga ko ubu ikibazo bafite kibakomereye ari uko batuye kure y’amasambu yabo, bakaba bagorwa no kujya guhingayo. Ati: “Kujya guhinga biratugora kubera urugendo rurerure. Nta modoka ibaho iva i Sovu igera mu Muyogoro cyangwa i Mpare, bitewe nuko nta modoka ntoya zikora muri uyu muhanda wa Nyamagabe – Huye, ngo tubone icyapa cyo gufatiraho imodoka. Nubwo imodoka yatugeza muri gare ya Huye, ntitwabona uko tugera ku isambu kuko ni ibutamoso.”

Bitewe n’iki kibazo cy’urugendo rutuma batabasha kujya guhinga ndetse n’ibyo bahinze bakabyiba cyangwa bakabyangiza bitewe nuko bari kure, bifuza ko bafashwa kubona ubundi buryo bakora bakabona amafaranga yo kubatunga.

Uwera ati: “Twifuza ko badufasha kubona ubutaka hano i Sovu, kuko twaba tubonye aho guhinga hatwegereye, bakanadufasha kuba twakora ubworozi bw’amatungo magufi, tukabona icyo dukuraho imibereho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana Andre, yabwiye Imvaho Nshya ko abatujwe mu Mudugudu wa Sovu ari abatishoboye kurusha abandi, ariko atari bo gusa bari bakeneye icumbi. Ati: “Hari abataragiraga aho kuba, hari abatari bafite umutekano aho bari batuye, ariko twarebye abababaye kurusha abandi.”

Ku kibijyanye n’icyifuzo cy’aba baturage cyo kuba babona ubutaka hafi y’aho batuye cyangwa gukora ubworozi bw’amatungo magufi, Kamana yavuze ko bishoboka igihe babigiramo ubushake, ariko atari Leta izabibafasha. Ati: “Bafite ubutaka aho bari batuye kandi kubera ko ari kure ntabwo babona uko babukoreraho ibikorwa by’ubuhinzi. Birashoboka ko bashaka abahaturiye bakajya bahahinga bakagabana umusaruro wabonetse. Bashobora kuhakodesha cyangwa bakahagurisha bakagura hafi y’aho batuye.”

Kamana akomeza avuga ko kuba bifuza gukora ubworozi bw’amatungo magufi, ari igitekerezo cyiza bashobora kubiha umurongo bakabikora. Ati: “Kugira ngo babigereho, bazishyire hamwe babihe umurongo barebe icyo buri wese asabwa. Ariko birasaba ko baba bafite ubutaka bwo kubakaho ibiraro. Niba ntabwo, ubwo buri wese yakorora ukwe, ariko si Leta izabaha amatungo yo korora.”

Gahunda yo gutuza abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Huye ikubiyemo kububakira inzu zigezweho mu Midugudu y’icyitegererezo, kubashumbusha, no kubafasha kwiteza imbere binyuze mu bikorwa by’uburezi, ubuzima n’ubuhinzi. Ibi bikorwa bigamije kububakira ubushobozi no kubaha icyizere cy’ejo hazaza.

Abatujwe mu Mudugudu wa Sovu bashima ko bafite umutekano
Uwera Leocadie imbere y’inzu ye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA