Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Huye bahinduye imyumvire bakareka guhinga ishyamba n’ubuhinzi bw’ibiribwa buhingwa mu kajagari, byabahinduriye imibereho biteza imbere none ni abafatanyabikorwa mu gufasha abandi kwikura mu bukene.
Havugarurema Darius, utuye mu Murenge wa Huye, Akagali ka Muyogoro ari na ho akorera ubuhinzi bw’amatunda, avoka n’ibinyomoro, ni umwe mu bahinzi bahinduye imyumvire nyuma yo guhabwa ubumenyi ku gukora ubuhinzi burambye no kwihaza mu biribwa.
Avuga ko mbere yo guhabwa ubumenyi yumvaga ishyamba ari cyo gihingwa gitanga amafaranga kurusha ibindi byose kuko yari yararihinze ku buso bungana na hegitari 5.
Ati: “Nahingaga ibihingwa biribwa mu kajagari kuko navangaga ibishyimbo, imyumbati, ibijumba n’amateke mu murima umwe. Nta musaruro byatangaga kuko numvaga ko guhinga by’ingenzi ari uko byose nabivanze.”
Akomeza avuga ko ubuhinzi bw’ibiribwa yabukoreraga ku butaka buto butageze kuri hegitari, ahubwo ishyamba ari ryo yahingaga ku buso bunini.
Ati: “Nshoye imari mu buhinzi bw’ishyamba ndihinga kuri hegitari 2.5, nta kintu umuntu yashoboraga kumbwira ko cyasimbura ishyamba kuko ubumenyi narimfite bwanyerekaga ko ari ryo rigira amafaranga.”
Akomeza avuga ko muri 2024 yaje kumenya amakuru y’uko hari amahugurwa y’abahinzi, asaba ko yayitabira binyuze ku mufashamyumvire w’ubuhinzi mu Murenge wa Huye.
Ati: “Umufashamyumvire w’ubuhinzi yajyaga ambwira ko narandura ishyamba ngatera ibiti by’imbuto ziribwa, ariko simbyumve. Maze kwitabira amahugurwa natangiye kubyumva. Ishyamba narariranduye, hashize igihe batubwira ko Leta igiye gutanga inkunga ku bantu bifuza gukora ubuhinzi bw’umwuga.
Nakoze umushinga ndawutanga, ngira amahirwe uremerwa mba umwe mu bahinzi bazaterwa inkunga n’umushinga wa SAIP2 ukorera muri RAB.”
Havugarurema avuga ko umushinga we watewe inkunga ya miliyoni 22 harimo nkunganire ya 50%. Ni ukuvuga ko uruhare rwe nawe ari 50% rungana na miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ati: “Mu masomo twahawe yamfashije guhindura imyumvire harimo no kumenya ko kuhira imusozi bishoboka, guhinga igihingwa kimwe kandi mbere numvaga bitashoboka. Nize kurwanya isuri no guca imirwanyasuri.”
Mbere yo guhinga kinyamwuga yezaga ibiro 50 by’ibishyimbo ku gihembwe cy’ihinga, ariko ubu yeza ibiro 500 by’amatunda, ibiro 300 by’ibinyomoro, akaba abisarura buri cyumweru.
Ati: “Mu gihembwe cya 2025A, umusaruro w’amatunda nawukuyemo miliyoni 6, ibinyomoro miliyoni 3. Avoka zo ntabwo ziratangira kwera.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana Andrée, yabwiye Imvaho Nshya ko bishimira iterambere abaturage barimo kugeraho barikesha guhindura imyumvire.
Ati: “Turishimira intambwe imaze guterwa mu buhinzi nubwo hakiri urugendo rwo guhindura imyumvire. Abahinzi ntabwo bitabiriye iyi gahunda yo gusaba nkunganire mu buhinzi, ariko ababyitabiriye ni bo barimo kudufasha mu bukangurambaga.”
Akomeza avuga ko bashishikariza abahinzi kurwanya isuri kuko ari umwanzi w’ubuhinzi.
Ati: “Abahinzi batere ibiti bivangwa n’imyaka kuko bifata ubutaka banatere ibyatsi ku mirwanyasuri kuko bitanga n’ibiryo by’amatungo.”
Kuva muri 2024, umushinga wa SAIP watwaye miliyoni 20 z’amadorari y’Amerika, naho ibikorwa byo kuhira bitwara miliyoni 5.7 z’amadorari y’Amerika.




