Bamwe mu baturanyi bo mu gihugu cy’u Burundi kuri ubu baba mu mujyi wa Huye baravuga ko biteguye kubona Paul Kagame utarobanura abantu ngo uyu ni Umunyarwanda cyangwa se uyu ni Umurundi.
Ndikumasabo Pascaline ni umwe muri bo wiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye.
Aragira ati: “Mfite ibinezaneza byo kubona amaso ku maso Paul Kagame umuperezida ushyigikira Abarundi, tuba aha mu Rwanda kugeza naho ubu turi kwiga muri kaminuza ataraturobanuye nkuko abayobozi b’iwacu i Burundi babigenza.”
Ndikumasabo akomeza avuga ko igihugu cy’uRwanda gifite amahirwe yo kugira Paul Kagame.
Ati: “Mu by’ukuri reka nkubwire, aha mu Rwanda mufite amahirwe yo kugira Umuyobozi Paul Kagame kuko akunda Abanyarwanda bose, cyane ko mbibona muri kaminuza ukuntu Abanyarwanda twigana batajya babura amafaranga y’ishuri”.
Mugenzi we nawe ukora ubucuruzi mu mujyi wa Huye, witwa Ndabukiye Jean Claude, nawe aravuga ko kuba yaje gutegereza Paul Kagame ngo amurebe ahanini ikibimutera ari umutekano uri mu gihugu cy’u Rwanda.
Ati: “None se ntubona ko naje kumureba jyewe mfite ubucuruzi buciriritse hano i Huye, ariko icyanteye kuza kureba Paul Kagame ni ukubera umutekano, none se ko nkora ubucuruzi ndi Umurundi nkaba nta guhohoterwa mpura nako, nkuko byabaga nkiri iwacu i Burundi”.
Ndabukiye akomeza avuga ko igihugu cy’uRwanda ari cyiza kuko kidaheza umuntu wese mu kazi gatandukanye biturutse ku miyoborere myiza.
Ati: ubu ndakora akazi k’ubucuruzi nkabasha kunguka nta kibazo mpuye nacyo, byose kandi bituruka kuri Paul Kagame Umuyobozi mwiza utanga amahirwe no kubanyamahanga, ngibyo ibyatumye nza kumureba no kumushyigikira mbyishimiye”.
Abo Barundi, bakaba babitangarije mu Karere ka Huye aho ibihumbi by’Abanyarwanda bibumbiye mu Muryango FPR Inkotanyi, bategereje Umukandida wabo Paul Kagame uri kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida.
Ndetse bamwe mu Banyarwanda bari mu mujyi wa Huye cyane cyane bamutegereje na bo intero yabo ari imwe yo kuzatora tariki ya 15 Nyakanga Umukandida wabo Paul Kagame, wabafashije kugera ku iterambere mu myaka 30 nyuma yuko ahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.